Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu, icyaremye u Rwanda ni cyo cyaremye isi yose – Perezida Kagame
Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ukuboza 2025, ubwo yakiraga indahiro z’abaheruka guhabwa inshingano mu buyobozi butandukanye bw’igihugu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu butumwa yatanze yavuze ko u Rwanda rutaremwe n’abantu ko ahubwo icyaruremye ari na cyo cyaremye isi yose.
Abarahiye barimo: Dr. Solange Uwituze, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Usta Kayitesi wagizwe Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Charles Murigande wagizwe Senateri muri Sena y’u Rwanda n’abacamanza bashyizwe mu rukiko rw’ubujurire ari bo: Dr Nshimiyimana Didas na Ntete Julius.
Perezida wa Repubulika yahaye abayobozi bashya impanuro zo gukomeza kumva uburemere bw’inshingano bahabwa kandi ko icyo bagomba gushyira imbere ari ugukorera Abanyarwanda ndetse akazi ka bo bakagakorana ubushishozi.
Ubwo yakomozaga ku masezerano y’amahoro u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baheruka gusinya i Washington, DC, yavuze ko icyo u Rwanda rushyize imbere ari amahoro ariko avuga ko atumva impamvu u Rwanda ari rwo rukomeza rwikorezwa ibibazo bitarureba nyuma y’uko AFC/M23 yigaruriye Umujyi wa Uvira bikagerekwa ku Rwanda.
Yagize ati: “Ntabwo numva neza ikibazo tugomba kwikorera. Ariko habura n’uvuga ngo reka nkibikoreze bombi? Abantu basinye amasezerano ni babiri ariko umuzigo ugomba kwikorerwa n’umwe. Ushaka gushyira mu gaciro we ntiyashyira uwo mu zigo kuri bombi nubwo umwe waba umubeshyera, umushyiraho ibitari ibye”?
Yakomeje agira ati: “Kwikorera umuzigo wo tuzawikorera ariko hari aho umuntu agera agahitamo. N’iyo byombi byaba birimo urupfu, ushobora guhitamo ko wapfa. Ariko ibyo bakora birirwa bavuga ibitari byo, niba bashaka amahoro cyangwa igisubizo cy’ibibazo dufite muri aka karere, iyo ukoze ibitari byo ntibikemeruka ikibazo ahubwo bizana ibindi bibazo byiyongera ku bya mbere”.
Perezida wa Repubulika, yanavuze ko u Rwanda rutaremwe n’abantu ahubwo rwaremwe nk’uko ibindi bice bigize isi byaremwe. Ati: “Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu, icyaremye u Rwanda ni cyo cyaremye isi yose. Ntabwo icyaremye isi yose cyagezeho ngo gifate abantu bamwe kibabwire ngo nimujye kuturemera u Rwanda. Oya. natwe turashaka kuba abaremwe na cya kindi cyaremye isi yose. Ariko hejuru ya byose turashaka amahoro, turifuza amahoro, tuzayaharanira, kandi ushaka amahoro yitegura n’ibindi bitari amahoro. Buri wese afite umugabane w’ibibazo bye agomba gusubiza. Ari DRC ifite umugabane wa yo, ari u Burundi bafite umugabane wa bo, natwe ubwacu tuzajye tubazwa umugabane w’ibyo tugomba gusubiza ntitukabazwe umugabane w’ibyo abandi bagomba gusubiza”.
Ku bahagarariye ibihugu bya bo mu Rwanda yababwiye ko amateka n’ibibazo bigerekwa ku Rwanda birimo byinshi by’ibinyoma. Yavuze ko amateka n’ibibazo bigerekwa ku Rwanda, birimo ubugome bufitanye isano n’amateka.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya
