Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare barimo abato 7,822
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yazamuye mu ntera abasirikare bafite amapeti atandukanye barimo abato 7,822 bahawe ipeti rya Corporal.
Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare batandukanye, mu buryo bukurikira:
Abakuwe ku ipeti rya “colonel” bagahabwa irya “Brigadier General” ni babiri ari bo: Col Innocent Munyengango ushinzwe gukurikirana ibikorwa na Col Francois Regis Gatarayiha ukuriye iperereza ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Abasirikare 43 bakuwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel bahabwa ipeti rya Colonel mu gihe abasirikare 253 bari bafite ipeti rya Major bahawe ipeti rya Lieutenant Colonel.
Abazamuwe ku ipeti rya Majoro bakuwe ku rya Captain ni 79 mu gihe 299 bakuwe ku ipeti rya Lieutenant bagahabwa ipeti Captain.
Uretse aya mapeti y’abofisiye bakuru, Perezida wa Repubulika yazamuye abasirikare 11, bakurwa ku ipeti rya Staff Sergeant bahabwa irya Sergent Major.
Hazamuwe kandi abasirikare 2,296 bari bafite ipeti rya Sergeant bahabwa ipeti rya Staff Sergeant. Ni mu gihe abandi basirikare 10,260 bakuwe ku ipeti rya Corporal bagababwa irya Sergeant. Abasirikare bato (Private) 7,822 na bo bazamuwe bahabwa ipeti rya Corporal.
