AmakuruUbumenyi

Uburyo ukoresha imbuga nkoranyambaga bishobora kukwimisha viza y’Amerika

Abakerarugendo baturuka mu bihugu bigera kuri za mirongo, harimo n’Ubwongereza, bashobora gusabwa gutanga raporo y’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga bakoreshaga mu myaka itanu ishize kugira ngo binjire muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nk’uko biteganywa n’icyifuzo gishya cyatanzwe n’abategetsi b’Amerika.

Ibi bizagira ingaruka ku bava mu bihugu bigera kuri 40 byemererwa kwinjira muri Amerika bakahamara iminsi igera kuri 90 nta viza, bakuzuza ibisabwa binyuze muri sisitemu ya Electronic System for Travel (ESTA).

Perezida Donald Trump, kuva yasubira ku butegetsi mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, yashyize imbaraga mu gukaza amategeko y’umupaka avuga ko ari ugukaza umutekano w’igihugu.

Abasesenguzi bavuga ko iyi gahunda ishobora kubangamira ubukerarugendo no kubangamira uburenganzira bw’abagenzi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, ariko Trump yavuze ko nta mpungenge abifiteho, ko Amerika ikeneye abaza bayigana mu mutekano.

Iki cyifuzo cyasohowe n’ikigo gishinzwe umutekano w’igihugu (Department of Homeland Security: DHS) hamwe n’ishami rya cyo rya gasutamo n’ubugenzuzi bw’imipaka (Customs and Border Protection: CBP) mu igazeti ya leta, gisaba ko abasaba ESTA batangaza konti za bo zo ku mbuga nkoranyambaga bakoresheje mu myaka itanu ishize.

Kuri ubu ESTA isaba amakuru make n’ubwishyu bwa $40, ni ukuvuga arenga 58,000 FRW, ikanemerera abaturage b’ibihugu nk’Ubwongereza, Ubufaransa, Australia n’Ubuyapani kwinjira inshuro nyinshi mu myaka ibiri.

Inyandiko nshya inateganya gukusanya numero za telefoni zo mu myaka itanu ishize, email zo mu myaka icumi ishize, n’amakuru menshi ku bagize umuryango. Ibi bishingiye ku itegeko rya Trump ryo kurinda Amerika abimukira n’ibindi byago ku mutekano.

Abaturage bafite iminsi 60 yo gutanga ibitekerezo kuri iki cyifuzo. CBP yatangaje ko nta kintu cyahindutse ku basaba kwinjira muri Amerika, ahubwo ko ari intangiriro y’ibiganiro ku mahame mashya yo gucunga umutekano.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikoranabuhanga, nka Electronic Frontier Foundation, yamaganye iki gitekerezo, ivuga ko gishobora guteza ibyago ku burenganzira bw’abantu, naho sosiyete y’abanyamategeko, Fragomen, ikavuga ko gishobora gutinza ibyemezo bya ESTA.

Ubuyobozi bwa Trump busanzwe buvuga ko buzagenzura imbuga nkoranyambaga z’abasaba viza z’abanyeshuri cyangwa iza H-1B, abakozi bafite ubumenyi bwihariye, naho Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ikemeza ko izajya isuzuma imiterere y’umwirondoro wo kuri interineti ku basaba viza n’abafatanyije na bo.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *