AmakuruPolitiki

ONU ni amagambo gusa – Kayikwamba

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba, yanenze Umuryango w’Abibumbye (ONU), awushinja gukomeza guhera mu magambo gusa ntufate ingamba zikomeye zo kubuza u Rwanda kwivanga no kwinjira ku butaka bw’igihugu cya bo.

Ibi yabitangarije mu nama y’Akanama ka ONU gashinzwe Umutekano ku Isi yateranye ejo hashize ku wa 12 Ukuboza 2025 yigaga ku kibazo cy’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Yagize ati: “Mu mezi icyenda ashize, iyi nama nta cyemezo gifatika yigeze ifata ngo gishyirwe mu bikorwa kandi igaragaze inshingano za yo nyakuri. Habayeho guterana amagambo no kuburira gusa, ariko nta gikorwa gifatika cyakozwe.”

Yakomeje avuga ko ayo magambo adaherekejwe n’ibikorwa yahaye u Rwanda umwanya wo gukomeza no kwagura ibikorwa bya rwo rutikanga ingaruka. Ati: “Igihe kirageze ngo iyi nama yitware nk’uko bikwiye, yibaze impamvu mu myaka irenga 30 y’amakimbirane, kudafata ingamba zikomeye byatumye iri hohoterwa rikomeza.”

Kayikwamba yasabye ko u Rwanda rufatirwa ingamba, haba nk’igihugu cyangwa ku bantu ku giti cya bo bagize uruhare muri iyi ntambara. Yasabye Akanama ka ONU gashinzwe Umutekano ku Isi gushyira mu bikorwa byimazeyo icyemezo 2773, kivuga ku gufatira ibihano abayobozi ba gisirikare n’aba politiki bagize uruhare muri ibi bitero, guhagarika kohereza hanze amabuye y’agaciro yose yanditswe ku Rwanda, no gukuraho uburenganzira bw’u Rwanda bwo gutanga ingabo mu butumwa bwa ONU bwo kugarura amahoro.

Ku bijyanye n’umugambi w’amahoro muri Congo ushyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Uvira, umusesenguzi n’umwigisha wa kaminuza Jason Stearns yabwiye BBC Gahuzamiryango ko uwo mugambi ubu “watinze cyane, niba utarasenyutse burundu.”

Gusa yavuze ko icyagaragaye neza ari uko inzira ya gisirikare itazigera ikemura burundu ikibazo cya Congo.

U Rwanda rushinja amahanga guceceka ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rukanashinja Congo gushyikira no gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *