Ubuhinde: Ibyari ibyishimo byo kwakira Messi byahindutse imvururu
Abafana benshi bari buzuye uburakari bateje imvururu mu kibuga cya Salt Lake Stadium i Kolkata mu Buhinde, nyuma yo kutemererwa kubona neza icyamamare mu mupira w’amaguru Lionel Messi.
Ibihumbi by’abafana bari baguze amatike agera ku madolari 133 kugira ngo babone Messi amaso ku yandi, ariko bageze mu kibuga basanga ataboneka neza kubera yari azengurutswe n’abategetsi n’ibindi byamamare. Nyuma yo kugera mu kibuga, Messi hamwe n’itsinda rye rya Inter Miami bahise bajyanwa hanze y’ikibuga nyuma y’iminota igera kuri 20 kubera impamvu z’umutekano, bituma abafana bamwe batakaza kwihangana batangiza akajagari.
Guverineri wa Leta ya West Bengal, Mamata Banerjee, yatangaje ko yababajwe cyane n’ibyabaye, asaba imbabazi Messi n’abakunzi b’umupira w’amaguru, anatangaza ko hagiye gutangira iperereza ku bateje izo mvururu.
Umuvugizi wa Messi yavuze ko uyu mukinnyi yakoze ibisabwa byose ku bijyanye n’igihe yagombaga kumarana n’abafana, ashimangira ko ikibazo cyatewe n’abateguye ibirori.
Umuyobozi wa polisi yatangaje ko uwateguye ibi birori yahagaritswe, anavuga ko hagiye kwigwaho uko abafana baguze amatike basubizwa amafaranga ya bo.
Nk’uko byanditswe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byari biteganyijwe ko Messi, wegukanye Igikombe cy’Isi cya 2022 kandi ufatwa nka “GOAT” (Great Of All Time: igihangange mu mupira w’amaguru), yari kwiyereka abafana akanya gato bikabaryohera.
Mu gihe yari avuye mu kibuga, Messi yasuhuje abafana, ariko amaze kuhava bamwe batangiye gusenya amahema, gutanyagura ibyapa no kumenagura intebe za pulasitiki. Abafana bamwe babwiye ibitangazamakuru ANI na Press Trust of India ko bishyuye amafaranga angana n’umushahara w’ukwezi kose ariko bakabura amahirwe yo kubona Messi, bakabishinja abateguye ibirori.
Mu rugendo rwe mu Buhindi, Messi ateganyijwe kwitabira ibikorwa byo kwamamaza i Kolkata, Hyderabad, Mumbai na Delhi.
Urugendo rwe rwatangiriye ku kumurika ishusho ye ya metero 21 yubatswe i Kolkata n’abakozi 45 mu minsi 27, ariko yayerekaga abakunzi hifashishijwe ikoranabuhanga kubera impamvu z’umutekano.
Messi yari aherekejwe n’abakinnyi bakomeye barimo Luis Suarez wo muri Uruguay bakinana muri Inter Miami, na Rodrigo de Paul wo muri Argentine. Abafana benshi banakoze ingendo ndende bava mu mijyi itandukanye, baririmba kandi bambaye imyambaro yanditseho “Nkunda Messi”.
Umusore witwa Hitesh, w’imyaka 24, wafashe indege avuye i Bengaluru mu ntera ya kilometero 1900, yavuze ko Messi amuha icyizere ko impano ishobora gutuma umuntu agera kure.
Messi, wamamaye cyane muri FC Barcelona aho yinjiye akiri muto mu 2000 akina ku rwego rwa mbere mu 2004, yavuye muri iyo kipe mu 2021 ajya muri Paris Saint-Germain (PSG) kugeza mu 2023, ubu akaba akinira Inter Miami n’ikipe y’igihugu ya Argentine, aho akomeje kwandika izina mu mateka y’umupira w’amaguru.

Messi aramutsa abafana

Messi yari agaragiwe n’abamurinda hamwe n’abayobozi bityo abafana ntibamubone neza

Abafana bahise bateza imvururu birara mu kibuga

Abafana bamenaguye intebe
