AmakuruUbumenyi

Bavumbuye diyama ya miliyoni hafi 100 FRw, izabahindurira ubuzima

Inshuti ebyiri zakuranye Satish Khatik na Sajid Mohammed mu gace ka Panna ko mu gihugu cy’Ubuhinde, kazwiho gucukura diyama, zavumbuye ibuye ridasanzwe rishobora guhindura ubuzima bwa zo.

Iyi diyama bayivumbuye ku butaka bari bakodesheje na leta mu byumweru bike byari bishize, basanzemo diyama ya karati (carat) 15.34 (Carat ni igipimo gikoreshwa mu gupima uburemere bw’amabuye y’agaciro, cyane cyane dayima) ifite ireme ryo mu rwego rwo hejuru.

Ushinzwe gusuzuma ireme rya diyama muri ako gace, Anupam Singh, yavuze ko iyo diyama ifite agaciro kagereranijwe kari hagati y’ibihumbi $55,000–$66,000 (ni ukuvuga miliyoni ziri hagati ya 80 FRw-96 FRw, kandi ko izagurishwa mu cyamunara ya leta, isanzwe ikorwa buri mezi atatu, ikitabirwa n’abaguzi bo mu Buhinde n’abo hanze y’igihugu. Igiciro gishingira ku isoko mpuzamahanga rya diyama n’igipimo mpuzamahanga cyo kumenya no kugereranya agaciro ka diyama.

Aba basore bombi bakomoka mu miryango ikennye: Khatik (24) akora mu iduka ry’inyama (boucherie), naho Mohammed (23) acuruza imbuto. Bavuga ko bishimye cyane kuko ubu bashobora gufasha bashiki ba bo. Mu gace ka Panna, abantu benshi bamaze imyaka myinshi bashakisha diyama, ariko bake ni bo babona ayo mahirwe.

Satish Khatik (ibumoso) hamwe na Sajid Mohammed (iburyo) ari na we ufite diyama bavumbuye

Nubwo Panna ari mu turere tudateye imbere mu Buhinde, ihafite ibikenerwa n’igihugu byinshi nka diyama. Leta ikodesha uduce duto tw’ubutaka ku baturage ku giciro gito, ariko benshi bagasubira iwabo nta cyo babonye. Se wa Mohammed yavuze ko ukwihangane kwa bo kwababyariye inyungu.

Umuyobozi ushinzwe ubucukuzi mu karere, Ravi Patel, yavuze ko amahirwe ya bo adasanzwe kuko babonye diyama mu byumweru bike gusa nyuma yo gukodesha ubutaka na leta. Nubwo batarakira amafaranga, aba basore bavuga ko icy’ingenzi kuri bo ubu ari gufasha imiryango ya bo, cyane cyane gushyingira bashiki ba bo.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *