Igisubizo cya Bertrand Bisimwa ku musenateri w’Amerika wishimiye ko M23 yavuye Uvira
Umuhuzabikorwa wungirije w’ihuriro AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yasubije umusenateri wa Leza Zunze Ubumwe z’Amerika, Lindsey Graham, wishimiye ko ingabo za AFC/M23 zavuye Uvira.
Abinyujije ku rukuta rwa X, Graham, yavuze koyishimiye ko M23 yavuye mu mujyi wa Uvira.
Yagize ati: “Nishimiye kubona amakuru avuga ko ingabo za M23 zitangiye kuva mu mujyi wa Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Icyakora, birambabaje kumva ko izi ngabo ziri kuhava zigabwaho ibitero”.
Yakomeje avuga ko ari ingenzi cyane ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikomeza kugira uruhare rukomeye rw’ubuyobozi, zigahuza impande zirebwa n’iki kibazo zikongera kuzihuriza ku meza y’ibiganiro.
Ati: “Ibi ni ingenzi mu gushyigikira icyerekezo cya Perezida Trump kigamije amahoro n’iterambere ry’ubukungu muri aka karere”.
Bertrand Bisimwa yahise amusubizanko nubwo ari byiza ko izi ngabo ziri kuva muri Uvira ariko byaba byiza cyane habonetse amahoro.
Yagize ati: “Ni intambwe nziza cyane kubona ingabo za M23 zitangiye kuva mu Mujyi wa Uvira, ariko icyaba cyiza kurushaho ni ukubona Uvira n’abaturage ba yo barinzwe byimazeyo bakarindwa imitwe mibi yitwaje intwaro n’ingengabitekerezo mbi ya bo”.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, umutwe wa M23 wafashe imijyi ya Goma na Bukavu, ibiri mu mijyi ikomeye yo mu burasirazuba bwa Congo, n’utundi duce dutandukanye turimo Ikibuga cy’Indege cya Kavumu. Yari imaze icyumweru ifashe n’Umujyi wa Uvira uhana imbibi n’uwa Bujumbura mu Burundi.
Kuva ku mugoroba wo ku wa Gatatu, ingabo za M23 zatangiye kuva muri Uvira nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare cy’uyu mutwe, Willy Ngoma, wavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gushyigikira inzira y’amahoro no gutanga umusanzu mu kugabanya umwuka mubi umaze iminsi wiyongera muri ako gace.
