Gahongayire yakebuye Pastor Claude ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga
Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yakebuye Pastor Claude ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga cyane cyane YouTube.
Gahongayire yatangaje ibi ubwo yaganiraga n’abanyamakuru biganjemo abakorera ku muyoboro wa YouTube barimo n’uriya Pastor Claude.
Yavuze ko ibitutsi Claude akunda kubwirwa bituruka ku buryo aba yatangajemo amakuru ye bigaragara ko nta bunyamwuga buhagije afite mu gushaka no gutangaza amakuru.
Yagize ati: “Ushobora guhindura uburyo bw’imikorere kubera ibitutsi watutswe. Kuko iyo uganira ngira ibintu bimwe na bimwe nkuramo”.
Yakomeje avuga ko Pastor Claude azi byinshi byo mu itorero kandi ko ubizi atananirwa kuba ku isi. Yongeyeho ko amusengera kugira ngo Imana imuhe uburyo bw’imikorere bunoze.
Aline Gahongayire ashingira kandi ku kuba Pastor Claude aherutse kumukurura ngo amuhe amakuru ku ngufu, amwibutsa ko yari guhanwa ariko atari cyo agendereye ko ahubwo yamenya amahame aranga umwuga w’ubunyamakuru kuko ngo afite inama nziza abantu bakeneye.
Gahongayire ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo: “Ndanyuzwe” “Nta banga”, “Warampishe” n’izindi zitandukanye.
