USA: Abimukira batumye Papa Leo XIV n’ubutegetsi bw’Amerika bashyamirana
Jesse Romero, umunyamakuru ukora ibiganiro byo kuri interineti, Umugatolika ufite imyumvire y’indangagaciro gakondo kandi ushyigikiye Donald Trump, yanenze bikomeye Papa Leo XIV, avuga ko Papa adakwiye kwivanga muri politiki ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, cyane cyane ku kibazo cyo kwirukana abimukira ku bwinshi.
Romero yavuze ko inshingano ya Papa ari ukwigisha abantu inzira ibageza mu ijuru, atari ugutegeka leta.
Ibi bibaye mu gihe Papa Leo XIV, wavukiye muri Amerika, yakunze kugaragaza impungenge ku buryo abimukira bafatwa, asaba ko habaho “gutekereza byimbitse” kuri politiki y’iyirukanwa rya bo. Yifashishije Ivanjili ya Matayo, Papa yibukije ko abantu bazabazwa uko bakiriye abanyamahanga.
Nyuma y’aho, Inama Nkuru y’Abepisikopi Gatolika bo muri Amerika (USCCB) yasohoye itangazo ridasanzwe, rigaragaza impungenge ku “umwuka w’ubwoba n’impungenge” mu bimukira, ryamagana “kwirukana abantu ku bwinshi hatitawe ku byaha bakoze” n’imvugo ibatesha agaciro. Papa yashyigikiye iri tangazo, asaba Abagatolika bose kuryitaho.
David Gibson, umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Iyobokamana n’Umuco muri Kaminuza ya Fordham, yavuze ko umubano hagati ya guverinoma ya Trump na Kiliziya “uri mu mwuka ukomeye”. Avuga ko bamwe mu Bagatolika bafite imyumvire y’indangagaciro gakondo, bifuzaga Papa uhuje imyumvire na Trump, kandi ko hari Abagatolika benshi, cyane cyane abazungu, bashyigikiye politiki ya Trump ku bimukira.
Ku ruhande rwa guverinoma, Tom Homan, ushinzwe imipaka muri White House, yavuze ko Kiliziya “yibeshya”, naho umuvugizi wa White House Karoline Leavitt yanenze amagambo ya Papa wavuze ko gufata nabi abimukira “bitajyanye n’indangagaciro zo kurengera ubuzima.”
Ubushakashatsi bw’ikigo cyigenga gikora ubushakashatsi ku myemerere n’iyobokamana muri Amerika (PRRI) bugaragaza ko hafi 60% by’Abagatolika b’abazungu bashyigikiye uko Trump akemura ikibazo cy’abimukira, mu gihe ari 30% mu Bagatolika b’Abanyesipanyoli, bangana na 37% by’Abagatolika bose muri Amerika.
Hagati aho, Jeanne Rattenbury, umukristu wo muri Paruwasi ya Chicago, yavuze ko Kiliziya ifite inshingano zo kurengera icyubahiro cy’abimukira. Yitabiriye Misa y’abarenga 2,000 yabereye hanze y’ikigo gifungirwamo abimukira, agamije kubaha ubufasha bw’iyobokamana, nubwo byari bibujijwe. Iryo huriro ryagejeje ikirego mu rukiko.
Musenyeri Joseph Tyson wa Yakima muri Leta ya Washington yavuze ko politiki yo kwirukana abantu ku bwinshi “inyuranyije n’inyigisho za Kiliziya” kandi ko abimukira benshi ari abaparuwasi ya bo, abapadiri benshi na bo bakaba ari abimukira.
Ku rundi ruhande, Jesse Romero we avuga ko abepisikopi na Papa bafite imyumvire ya politiki idahuye n’inyigisho za Kiliziya, ashimangira ko gatigisimu isaba abimukira kubahiriza amategeko y’ibihugu babamo.
Muri make, ikibazo cy’abimukira cyabaye intandaro y’amakimbirane akomeye hagati ya Kiliziya Gatolika n’ubuyobozi bw’Amerika, ndetse no mu Bagatolika ubwa bo, ku bijyanye n’uko amategeko ya leta akwiye guhuza n’inyigisho z’iyobokamana n’icyubahiro cy’ikiremwamuntu.
