AmakuruImyidagaduro

Shensea agiye gutaramira i Kigali

Umuhanzikazi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga Shenseea, wamamaye cyane mu ndirimbo “Hit & Run”, ategerejwe i Kigali mu gitaramo gikomeye kizitabirwa abakunzi b’umuziki.

Shenseea, amazina ye yose ni Chinsea Linda Lee, akomoka mu gihugu cya Jamaica, akaba ari umwe mu bahanzikazi b’imbere mu njyana ya Dancehall ku isi. Azataramira i Kigali ku wa 3 Mutarama 2026, mu gitaramo cyateguwe na Skol Malt, kikazabera muri BK Arena.

Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwishimira gutangira umwaka mushya wa 2026, abantu bakongera gusangira ibyishimo no kurebera hamwe uko umwaka ushize wagenze binyuze mu muziki n’imyidagaduro.

Shenseea azahurira ku rubyiniro n’undi muhanzi ukomeye wo muri Jamaica, David Constantine Brooks uzwi ku izina rya Mavado, na we uzwi cyane mu njyana ya dancehall kandi ufite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Mu ndirimbo Shenseea yamenyekanyeho cyane harimo “Hit & Run”, “Blessed”, “Neva neva”, “Runnin” na “You Are The One I Love”, zamuhesheje kwamamara no gukundwa n’abakunzi b’umuziki hirya no hino ku isi.

Abateguye iki gitaramo ntibaratangaza ku mugaragaro abandi bahanzi bazasangira urubyiniro na Shenseea na Mavado, ariko bakizeza ko hazaba harimo abahanzi bakomeye bazaryohera cyane abazacyitabira.

Shensea agiye gutaramira i Kigali

Mavado azafatanya na Shensea

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *