AmakuruImyidagaduro

Ndi umunyabyaha, umubiri wanjye uteye ubusambo, si urusengero rw’Imana — Gloria Bugie

Umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Gloria Bugie, uzwiho gukurura impaka mu ruhando rwa muzika, yatangaje ko umubiri we atawufata nk’urusengero rw’Imana, avuga ko atari ibanga ko awufata nk’uw’umunyabyaha”.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Bugie yavuze ko umutima we ari wo ashobora gufata nk’urusengero, ariko ko umubiri we atawubona muri ubwo buryo na gato.

Yagize ati: “Ntekereza ko umutima wanjye ari wo rusengero. Ariko umubiri wanjye? Oya rwose! Ni umubiri wiyandarika, ni uw’umunyabyaha.”

Uyu muhanzikazi usanzwe uzwiho ibitaramo n’imyitwarire bikurura impaka, akunze kunengwa na bagenzi be mu muziki ndetse n’abaturage bamwe, bamushinja gushyira imbere gushaka kuvugwaho cyane aho gushyira imbaraga ku mpano ye. Icyakora, we avuga ko iyo nzira imufitiye akamaro.

Abajijwe niba umubiri we waramufunguriye imiryango impano ye itashoboraga, Bugie ntiyigeze azuyaza mu gisubizo. Yagize ati: “Mu bijyanye no kwamamaza no kwamamariza abantu ibicuruzwa, nk’ibirango by’imyenda, umubiri wanjye wabigizemo uruhare. Ndi mwiza ku buryo karemano. Imana yampaye byose, kandi ndabishimira”.

Bugie yanatangaje ko nta bushake afite bwo kwisobanura ku mpaka zijyanye n’ubuzima bwe bwite cyangwa isura ye mu ruhame.
Yagize ati: “Simbangamiwe n’uko abantu bavuga byinshi kuri njye. Sinisobanura kuri byo. Ibyo mwumvise byose ni ukuri—mukomeze mubifate uko biri”.

Yakomeje agira ati: “Sinzigera nsobanura ikintu na kimwe keretse ari ikibazo kigeze mu nkiko. Icyo ni cyo gihe cyonyine nashobora kwiregura. Nta mbabazi nsaba, kandi sinicuza”.

Nubwo akomeje kunengwa n’abatandukanye, Gloria Bugie akomeza kwiyakira uko ari no gufata impaka nk’igice cy’ikirango cye, anaharanira gukomeza kuba umwe mu bahanzi bakomeje kuvugisha benshi mu ruganda rwa muzika muri Uganda.

Gloria Bugie yavukiye mu Rwanda ariko akorera umuziki muri Uganda

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *