Rwabuze gica ku mukino ushyigikira LGBTQ+ uzakinwa mu Gikombe cy’Isi
Umwe mu bagize akanama ngishwanama gategura umukino wa “Pride Match” uzabera mu Gikombe cy’Isi cya 2026 ukomeje guteza impaka, yavuze ko yifuza ko FIFA “ikora ibikwiye” ikemera ibirori byari byateguwe gukomeza, cyane cyane nyuma y’uko mu myaka ine ishize yari yarasabye abasuye Qatar “kubahiriza umuco” wa ho.
Abategura ibirori mu mujyi wa Seattle bagennye ko umukino w’Igikombe cy’Isi uzahuza Misiri na Iran, uzabera kuri sitade ya Lumen Field ku wa 26 Kamena 2026, uzaba ari wo shingiro ry’ibirori byo kwizihiza umuryango w’abakundana bahuje ibitsina (LGBTQ+). Iyi migambi yari yateguwe mbere y’uko hamenyekana amakipe azahura muri uwo mukino.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Misiri (Egyptian FA) ryasabye ku mugaragaro ko ibyo birori bihagarikwa, rinashishikariza FIFA — itagize uruhare rweruye mu gutegura iyo migambi — gutabara igafata icyemezo.
Ariko Eric Wahl, uri mu bagize Akanama Ngishwanama ka Seattle Pride Match, avuga ko nta na rimwe FIFA yabagejejeho ubutumwa, kandi ko ibyo birori ari kimwe mu bigize umuco w’Umujyi wa Seattle, bityo bikwiye kubahwa n’amakipe azaba awusuye.
Yagize ati: “Nzi ko Misiri iri gusaba FIFA kubigiramo uruhare, ariko ibi bitera ibibazo by’inyangamugayo. Mu gihe cy’Igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar, twasabwaga kubahiriza umuco wa ho”.
Wahl yavugaga ku magambo yakunze gukoreshwa mu Gikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar — igihugu na cyo gifite amategeko ahana abakundana bahuje ibitsina — aho FIFA yari yatangaje ko abakinnyi bambaye igitambaro cya OneLove bashyigikira uburenganzira bwa LGBTQ+ bazahabwa amakarita y’umuhondo.

Eric Wahl (ibumoso), umwe mu bategura ibirori by’icyumweru cyahariwe kuzirikana uburenganzira bw’abakundana bahuje ibitsina muri Seattle
Uyu mukino uzakinwa mu mpera z’icyumweru cyahariwe kuziririkana uburenganzira bw’abakundana bahuje ibitsina, ndetse iminsi ibiri mbere y’isabukuru y’imvururu za Stonewall Riots, zizwi cyane nk’intangiriro y’urugendo rwo guharanira uburenganzira bwa LGBTQ+.
Muri Iran, igihano ntarengwa ku bakundana bahuje ibitsina ni urupfu, mu gihe muri Misiri amategeko ajyanye n’imyitwarire mibi akunze gukoreshwa mu guhonyora uburenganzira bwa LGBTQ+ no kubangamira umubano wa bo.
Wahl yagize ati: “Sinshobora guteganya icyo FIFA izakora, ariko nizeye ko izafata icyemezo gikwiye. Nta butumwa turabona bubaturutseho, kandi ntunguwe ko batatwegereye, ariko muri rusange FIFA ikunda kwitandukanya n’ibibazo nk’ibi mu ituze — kandi ibyo ni byiza. Iyo bigeze ku burenganzira bwa muntu, bakunda kubireka bakabivamo”.
BBC Sport yagerageje kuvugana na FIFA n’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ya Misiri na Iran kugira ngo bagire icyo batangaza, ariko nta cyo barasubiza.
“Misiri na Iran barahawe ikaze mu birori byacu”
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Misiri ryatangaje ko ryandikiye umunyamabanga mukuru wa FIFA, Mattias Grafstrom, risaba ko ibikorwa byose bijyanye no gushyigikira LGBTQ+ byahagarikwa mu mukino, ribyamagana “mu buryo budasubirwaho.”
Mu itangazo rirerire, Misiri yavuze ko ibyo bikorwa byabangamira “indangagaciro z’umuco, idini n’imibereho rusange” bya Misiri na Iran, isaba FIFA kwemeza ko umukino wibanda gusa ku mupira w’amaguru.
Yanavuze ko amategeko ya FIFA asaba kutabogama mu bya politiki n’imibereho, igasaba ko imikino itakoreshwa mu kwamamaza ingingo “zivugwaho rumwe cyangwa zitavugwaho rumwe”.
Ibyo byateguwe kuri uwo mukino bivugwa kandi ko byanenzwe n’itangazamakuru ryo muri Iran.
Gusa Wahl yavuze ko gahunda za bo — zibanda cyane ku bikorwa bizabera mu mujyi aho kuba mu kibuga ubwa cyo — zigikomeje uko zari ziteganyijwe. Yemeje ariko ko bishoboka ko mu bafana bari muri sitade hazabamo kwishimira no gushyigikira LGBTQ+.
Yagize ati: “Nta ruhare dufite mu bikorwa biri kubera mu kibuga imbere, ariko ni umwihariko w’Umujyi wa Seattle kubona amabendera ya “Pride” muri sitade. Abantu bose bafitanye isano n’amakipe ya Misiri na Iran bahawe ikaze mu birori byacu — tuzi neza ko bazabibona”.
Yakomeje avuga ko iyi gahunda yatangiye gutegurwa hashize umwaka urenga, kandi ko ukwezi kwa Kamena, ari Ukwezi kwa kuzirikana uburenganzira bw’abakundana bahuje ibitsina (Pride month), ari ingenzi cyane muri Seattle, aho ibikorwa bitandukanye bikorwa uko kwezi kose.
Yagize ati: “Kubera ko twari dufite aya mahirwe adasanzwe aboneka rimwe mu buzima, twifuje ko umwe mu mikino waba ufite insanganyamatsiko ya Pride, tugakoresha ubushobozi dufite bwose mu kwakira abashyitsi no kubikora mu buryo bw’ibyishimo. Nta mugambi wo gushotora cyangwa gushyira FIFA ku gitutu wari urimo”.
Yongeyeho ko ibihangano byavuye mu marushanwa yo gushushanya bizamurikwa hirya no hino mu mujyi, ndetse hakazashyirwaho inzira igaragaza amateka ya LGBTQ+ abantu bashobora gukurikira.
“Kwakira umuntu bishobora guhindura amateka”
Kuri Wahl, kwizihiza Pride bihuriranye n’Igikombe cy’Isi bifite agaciro gakomeye ku buzima bwe bwite. Wahl, uri mu bakundana bahuje ibitsina, ni murumuna wa nyakwigendera Grant Wahl, umunyamakuru w’Umunyamerika wandikaga ku mupira w’amaguru.
Mu Gikombe cy’Isi cya Qatar 2022, Grant Wahl yigeze gufungwa by’igihe gito n’inzego z’umutekano za Qatar ubwo yashakaga kwinjira muri sitade yambaye umwambaro w’ibara ry’umukororombya ashyigikira uburenganzira bwa LGBTQ+.
Ari ku myaka 49 y’amavuko, Grant Wahl yaje kugwa arapfa mu buryo butunguranye ari mu kazi k’itangazamakuru, akurikirana umukino wa ¼ wahuje Argentine n’Ubuholandi.
Eric Wahl yagize ati: “Nabwiye Grant ko atagomba gushotora, ariko Grant yari Grant. Hari abantu ba LGBTQ+ muri Qatar no mu burasirazuba bwo hagati, kandi yashakaga kugaragaza uburyarya. Yakundaga umupira w’amaguru, ariko atawureba ahumye”.
Yasobanuye ko ibi bimubera ibyishimo bivanze n’agahinda, kandi ko bizakomeza kumumerera uko kuri mu bikombe by’isi byose bizaza mu buzima bwe n’ubw’umuryango we.
Yavuze ko guteganya ko Misiri na Iran bizahura atari ikibazo, ahubwo ari amahirwe yo kugaragaza ko abantu ba LGBTQ+ muri ibyo bihugu bakiriwe neza.
