AmakuruUbuzima

Nestlé yahagaritse amwe mu mata y’abana akekwaho ubumara

Uruganda rukomeye ku rwego mpuzamahanga mu gukora ibiribwa n’ibinyobwa, Nestlé, rwatangaje ko rwafashe icyemezo cyo gukura ku masoko yo hirya no hino ku isi amwe mu mata agenewe abana bato, nyuma y’impungenge z’uko ashobora kuba arimo ubumara bushobora gutera indwara zituruka ku biribwa byanduye.

Nk’uko Nestlé yabisobanuye, hari amwe mu matsinda yihariye (batches) y’amata y’abana ya SMA, harimo n’ay’abana bakurikiraho (follow-on formula), atemerewe kongera gukoreshwa. Aya mata yari yaragejejwe ku masoko yo mu bihugu bitandukanye, kandi ashobora kuba arimo ubumara bushobora gutuma umubiri ugaragaza ibimenyetso birimo isesemi no kuruka.

Nubwo kugeza ubu nta ndwara yemejwe iravugwa ko yatewe n’ayo mata, Nestlé yavuze ko kuyakura ku isoko byakozwe mu rwego rwo kwitwararika no gukumira ingaruka zose zishoboka.

Mu butumwa yageneye abakiriya ba yo, yagize iti: “Turicuza ku mpungenge n’imbogamizi ibi byaba byateje ababyeyi, abarera abana n’abandi bakiriya bacu. Ubuzima n’umutekano by’abana bato ni byo dushyira imbere kurusha ibindi byose”.

Amakuru dukesha BBC avuga ko iki kigo cyemeje ko igikorwa cyo gusubiza ayo mata ku ruganda (recall) cyakozwe ku rwego mpuzamahanga, kikongeraho ko ibindi bicuruzwa bya cyo bitarebwa n’iki kibazo bifite umutekano usesuye kandi bikwiye gukomeza kwizerwa no gukoreshwa nta bwoba.

Nestlé, ifite icyicaro gikuru mu Busuwisi kandi ifite ibikorwa mu bihugu byinshi, icuruza amoko menshi y’ibiribwa n’ibinyobwa, harimo n’amata atandukanye agenewe abana. Yatangaje ko abakiriya baguze ayo mata bazasubizwa amafaranga ya bo, inasobanura ko ikibazo cyaturutse kuri kimwe mu bigize ayo mata cyatanzwe n’umwe mu bashoramari ba yo.

Mu Bufaransa, Nestlé yatangiye gusaba abakiriya gusubiza ku bushake amwe mu matsinda y’amata y’abana ya Guigoz na Nidal, mu gihe mu Budage ayo mata azwi ku mazina ya Beba na Alfamino. Nomero z’amatsinda yagaragayeho ikibazo zatangajwe ku rubuga rwa Nestlé.

Abakiriya basabwe kugenzura kode ya batch iri ku gicupa, ku ikarito no mu ndiba y’igikombe, kugira ngo bamenye niba ibicuruzwa bafite biri mu byakuwe ku isoko.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ayo mata arimo cereulide, ikinyabutabire cy’ubumara butica ariko bushobora kugira ingaruka ku buzima. Ubu bumara bukorwa na bagiteri zo mu bwoko bwa Bacillus cereus, zizwiho guteza indwara ziterwa n’ibiribwa byanduye.

Ibimenyetso by’ingaruka z’ubu bumara bishobora kugaragara mu gihe gito, cyane cyane kuruka no kubabara mu nda.

Nestlé yakuye ku isoko amoko amwe n’amwe y’amata ikora agenewe abana kuko arimo ikinyabutabire cyatera indwara. (Ifoto yakuwe kuri interineti)

Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa (Food Standards Agency – FSA) cyatangaje ko cereulide idashobora kwicwa byoroshye n’ubushyuhe bwo guteka cyangwa n’amazi ashyushye akoreshejwe mu gutegura amata y’abana.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana ibibazo byihutirwa muri FSA, Jane Rawling, yasabye ababyeyi n’abarera abana kwirinda kugaburira abana bato ayo mata yavuzweho ikibazo.

Yongeyeho ko hari ingamba zihutirwa ziri gufatwa kugira ngo ayo mata akurwe burundu ku isoko, hagamijwe kurengera ubuzima bw’abana. Yanibukije ko umuntu wese wagaburiye umwana muto ayo mata kandi agahangayikishwa n’ingaruka zishoboka akwiye kwegera inzego z’ubuzima cyangwa akavugana na muganga.

Amata yagenewe abana, yakuwe ku isoko, arimo cereulide, ikinyabutabire cy’ubumara butica ariko bushobora kugira ingaruka ku buzima (ifoto yakuwe kuri interineti)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *