Amazu yo mu nkambi y’impunzi z’Abarundi muri Tanzaniya ari gusenywa
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko ibikorwa byose bigamije gusubiza impunzi mu bihugu bya zo bigomba gukorwa ku bushake bwa zo, mu mutekano, kandi hubahirijwe uburenganzira bwa zo bwose.
Ibi byatangajwe mu gihe BBC yibarije UNHCR ku bikorwa bikomeje byo gusenya amazu y’impunzi z’Abarundi zituye mu nkambi ya Nyarugusu muri Tanzaniya, ibikorwa izi mpunzi zivuga ko bigamije kuzihatira gusubira mu Burundi ku gahato.
Kuva mu ntangiriro z’icyumweru gishize, inzego z’umutekano za Tanzaniya zatangiye gusenya amazu y’impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Nyarugusu.
Guverinoma ya Tanzaniya ntiratanga ibisobanuro ku mpamvu z’ibi bikorwa, kandi UNHCR isaba ko hubahirizwa amategeko mpuzamahanga arengera impunzi, ndetse n’ibyemezo byafatiwe mu biganiro by’impande eshatu hagati ya Tanzaniya, u Burundi na UNHCR.
Leta ya Tanzaniya yari yahaye impunzi igihe ntarengwa cyo kwiyandikisha ku rutonde rw’abashaka gutaha, mbere y’itariki ya 30 Ukuboza 2025, kugira ngo zisubire mu Burundi.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe impunzi muri Tanzaniya, Sudi Mwakibasi, yavuze ko nta mugambi eta ifite wo kwirukana impunzi ku gahato, ko intego ari ukuzishishikariza kwiyandikisha ku bushake, ariko impunzi zidafite impamvu zumvikana zizamburwa uburenganzira bwo kwitwa impunzi.
Impunzi zituye mu nkambi ya Nyarugusu zivuga ko gusenya amazu ari uburyo bwo kuzirukana ku gahato, bakaba basabwa kwiyandikisha bavuga ko ari ku bushake.
Imibare ya UNHCR igaragaza ko inkambi ya Nduta ifite impunzi z’Abarundi 55.800, mu gihe inkambi ya Nyarugusu ifite 10.000.
Leta ya Tanzaniya iteganya gufunga inkambi ya Nduta muri Werurwe 2026, naho igice cy’impunzi z’Abarundi muri Nyarugusu kigafungwa muri Kamena 2026.

