AmakuruUbumenyi

Yikubise hasi agiye kumara amasaha 80 ahobeye igiti

Pasiteri Jimmy (James) Irungu, w’imyaka 30 wo mu karere ka Murang’a muri Kenya, yaguye igihumure nyuma yo kumara amasaha 79 n’iminota 40 ahobeye igiti, mu gikorwa yari agamije kurenza agahigo k’amasaha 72 kari gasanzwe gafitwe na Truphena Muthoni. Ibi byabaye ubwo yari hafi kurangiza amasaha 80 yari yiyemeje.

Nk’uko ikinyamakuru The Citizen kibitangaza, uyu mugabo yahise atabarwa n’abaturage bari bateraniye aho yari ari, ajyanwa ku Bitaro bya Murang’a County Level Five Hospital, aho abaganga bemeje ko ameze neza kandi ko ikibazo yagize cyatewe n’umunaniro ukabije.

Ushinzwe urubyiruko mu Ntara ya Murang’a, Manoah Gachucha, yatangaje ko ibipimo by’ubuzima byagaragaje ko nta kibazo gikomeye afite kandi ko ashobora gusohoka mu bitaro mu masaha make.

Iki gikorwa cyakurikiwe n’abantu benshi haba aho cyabereye no ku mbuga nkoranyambaga, aho abaturage bishimiye cyane ubwo Irungu yarenzaga amasaha 72. Yari yatangiye iki gikorwa ku Cyumweru ateganya kugisoza ku wa Kane saa 5:27 za mugitondo, agamije gukangurira abantu kwita ku ndwara ya kanseri no gusaba leta kugabanya ikiguzi cyo kuyivuza no kongera uburyo bwo kuyisuzuma mu baturage.

Abayobozi, abahanzi n’ibyamamare bitandukanye, barimo na Truphena Muthoni, bamushyigikiye, mu gihe Guverineri wa Murang’a, Irungu Kang’ata, yatangaje ko ubuzima bwe bukomeje gukurikiranwa kandi ko bazaganira ku bitekerezo bye mu kurwanya kanseri amaze gukira.

Pasiteri w’imyaka 30, yikubise hasi ashaka kumara amasaha 80 ahobeye ihiti kugira ngo ace agahigo ku isi. (Ifoto yakuwe ku rubuga rwa Facebook rwa Ravine News)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *