Trump agiye guhura n’uhagarariye abatavuga rumwe na leta ya Venezuela
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko azahura n’umuyobozi w’abatavuga rumwe na leta ya Venezuela, María Corina Machado, mu biro bya perezida (White House) mu cyumweru gitaha.
Trump yabivuze mu kiganiro kuri Fox News, avuga ko yiteguye kumuha ikaze no kumusuhuza mu gihe azaba amaze kugera i Washington.
Yagize ati: “Ndumva azaza mu cyumweru gitaha, kandi ntegereje kumubona no kumuha ikaze.”
Trump yanagarutse ku mubano w’Amerika n’ubuyobozi bushya bwa Venezuela, avuga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizafasha kubaka no kugenzura umusaruro w’ubucukuzi n’ibikorwa by’inganda z’amavuta ya peteroli muri ako karere. Yavuze ko bazabyubaka neza, bigatanga inyungu nyinshi, hanyuma bubake n’igihugu, bityo bikazatuma haba amatora mu gihe kizaza.
Perezida Trump kandi yemeje ko Amerika yasabye ko imfungwa b’imvano za politiki muri Venezuela barekurwa, kandi yavuze ko ubuyobozi bwabikoze neza, bubaha ibyo basabye.
Maria Corina Machado, uyoboye ishyaka riri mu murongo w’abatavugabrumwe na leta kandi wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, yagiye ahamya ko ateganya kugaruka mu gihugu cye vuba bishoboka kandi asaba ko hazabaho amatora yisanzuye nyuma y’impinduka za vuba mu butegetsi bwa Venezuela.
Iki kiganiro hagati ya Trump na Machado giteye amatsiko kuko kigaragaza intambwe nshya mu mubano wa politiki hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibiganiro ku miyoborere ya Venezuela mu bihe biri imbere.

