Impanuka i Kigali: Imodoka ya FUSO yagonze pick-up iyita mu gipangu
Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yabereye ahazwi nko ku Kizibiti, mu Kagari ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata w’Akarere ka Gasabo aho yagonze indi modoka ya “pick-up” iyita mu gipangu.
Ababonye iyi mpanuka baganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru bavuze ko iyo mpanuka yagenze.
Uyu yagize ati: “Iriya modoka (pick-up) yabanje iraza igonga hano ku rukuta yasaga n’iyacitse feri ariko wabonaga nta cyo yabaye, iyi na yo [FUSO] izamutse icika feri iraza ikubita iyi ngiyi, iba ibarangutse epfo iriya. Mbese iyi Pick-up yabaye feri ya FUSO”.
Undi na we wari uri muri pick-up yagize ati: “Iyi modoka twari tumaze kuyikora mu igaraje tugiye kuyigerageza icika feri iraza igonga hano ku gipangu, mu gihe turi kuvugana na nyir’igipangu uko biri bugende, FUSO iraza irayikubita iyita mu gipangu hejuru y’inzu. Ahubwo ni Imana yahabaye kuba nta we yahitanye”.
Uwari utwaye FUSO yavuze ko nta burangare bwabayeho ko ahubwo ari Imana yakinze akaboko kuba nta wahasize ubuzima.
Ati: “Ukuntu byagenze, njyewe nari nzaniye umukire (Boss) wanjye umuzigo, ahubwo ni na we nagonze. Kubera ko ntari mpazi, abakarani bambwiye ngo: ‘Urakomeza uzamuke aho ngaho’ na bo banzamuka imbere. Ngeze aha nsanga iyi “Pick-up ” yagonze urukuta yananiwe kuharenga. Barambwira ngo ndasubira inyuma. Ngisubira inyuma urushinge rw’umwuka ruba ruraguye imanuka bucumu, ni ko kuza irwnza pick-up mu gipangu”.
Abaturage bari aho iyi mpanuka yabereye bashimye Imana ko nta we yahitanye ndetse n’ibyari muri FUSO birapakururwa bijyanwa mu bubiko.

Kanda hano hasi wumve iyi nkuru.
