AmakuruPolitiki

Iby’ingenzi wamenya ku matora ya Perezida muri Uganda abura iminsi mike

Abagande bitegura amatora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe ku wa 15 Mutarama 2026, aho bazahitamo hagati ya Perezida Yoweri Museveni umaze hafi imyaka 40 ku butegetsi n’umukeba we mukuru Bobi Wine, uvuga ko ashaka kuzana impinduka.

Aya matora azitabirwa n’abaturage barenga miliyoni 21.6 biyandikishije.

Igihe cyo kwiyamamaza cyaranzwe n’ibibazo by’umutekano, aho amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi avuga ko ibikorwa byayo byabangamiwe, cyane cyane ibya Bobi Wine , NUP.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu igaragaza impungenge ku ikoreshwa ry’imbaraga n’inzego z’umutekano.

Ibibazo by’ubukungu, ubushomeri bw’urubyiruko, ruswa n’ibikorwaremezo bidahagije ni byo byiganjemo ibiganiro by’amatora.

Nubwo leta ivuga ko amatora azaba mu mucyo no mu bwisanzure, impuguke za Loni n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagaragaza impungenge ku bwigenge bwa Komisiyo y’Amatora no ku bwisanzure bw’abatora.

Ibyavuye mu matora biteganyijwe gutangazwa mu masaha 48 amatora arangiye, kandi umukandida uzabona amajwi arenga 50% ni we uzatsinda ku nshuro ya mbere.

Perezida Museveni (ibumoso) na Bobi Wine (iburyo) ni bo bahanganye mu matora ya perezida (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *