Musanze: Abagabo babiri b’abaturanyi biyahuriye icyarimwe hapfa umwe
Abagabo babiri b’abaturanyi bo mu Murenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze, bakoze igikorwa cyatunguranye cyo kwiyahurira icyarimwe, aho umwe yahise apfa undi agatabarwa atarashiramo umwuka.
Amakuru dukesha Inyarwanda avuga ko abaturage bo muri ako gace batangajwe no kumva ko abo bagabo baturanye bafashe icyemezo cyo kwiyambura ubuzima icyarimwe.
Birakekwa ko umugambi wo kwiyahura bawuganiriyeho ubwo bari mu kabari basangira agacupa, nubwo inzego zibishinzwe zitaratangaza impamvu nyirizina yabateye gufata icyo cyemezo gikomeye.
Uwapfuye bivugwa ko yimanitse mu mugozi, agahita apfa, mu gihe mugenzi we yanyoye imiti yica udukoko two mu myaka, aza kumererwa nabi ariko aratanarwa, ajyanwa kwa muganga ataranogoka.
Akarere ka Musanze kabarirwa mu turere dukunze kugarukwaho ku kibazo cy’inzoga z’inkorano zitemewe n’ibiyobyabwenge, bikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’aka karere. Abayobozi n’inzego z’umutekano bahora bashishikariza abaturage kwitandukanya n’ibi bikorwa, babibutsa ko kunywa no gucuruza inzoga zitemewe ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima, zirimo indwara zo mu mutwe, amakimbirane, ndetse bikaba byanageza ku kubura ubuzima. Bagaragaza kandi ko kwirinda ibyo byose ari imwe mu nzira zo kurinda ubuzima no guteza imbere imibereho myiza ya bo.
