FARDC yakomeje kurenga ku masezerano, isenya icyambu cya Kalundu muri Uvira
Ihuriro AFC/M23 ryongeye gushinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukomeza kwica ku mugaragaro amasezerano yo guhagarika imirwano, mu gihe hari hashize igihe gito impande bireba zemeranyije gushyira imbere inzira y’ibiganiro.
Nk’uko Lawrence Kanyuka ushinzwe itumanaho muri AFC/M23, yabitangaje ku rubuga rwa X, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, indege nto zitagira abapilote (drones) za FARDC n’abo bafatanyije zagabye igitero ku cyambu cya Kalundu, giherereye mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Epfo. Iki cyambu gihuza Uvira n’u Burundi.
Icyo gitero ngo cyateje kwangirika gukomeye kw’ibikorwa remezo by’icyo cyambu, ndetse kinasiga abantu batari bake bahasize ubuzima abandi barakomereka.
AFC/M23 ivuga ko ibi bikorwa bigaragaza ko ubutegetsi bwa Kinshasa budashyira mu bikorwa ibyo bwiyemeje, cyane cyane ibikubiye mu masezerano y’icyitegererezo ya Doha, agamije guhagarika imirwano no gushakira umutekano urambye abaturage b’akarere.
Iri huriro ryasabye imiryango mpuzamahanga, abahuza n’imiryango iharanira amahoro gufata ingamba zihamye, hagamijwe gutuma amasezerano yubahirizwa no kurinda abasivili bakomeje kugirwaho ingaruka n’intambara.
Ku rundi ruhande, haracyategerezwa kumenya igitekerezo cy’ubutegetsi bwa Kinshasa kuri ibi birego, mu gihe umutekano ukomeje kuba muke mu bice byinshi byo mu burasirazuba bwa Congo, bigatuma abaturage benshi bakomeza guhunga no kubaho mu buzima bugoye.


