Uganda: Amatora yatinze gutangira henshi kubera ibura rya interineti
Tariki ya 15 Mutarama ni umunsi w’ingenzi cyane muri Uganda, aho abaturage bagombaga gutora umukuru w’igihugu. Nk’uko byari biteganyijwe mu ngengabihe y’amatora, ibiro by’itora byagombaga gufungura saa moya za mugitondo, maze igikorwa cy’itora kigahita gitangira.
Icyakora, ibintu ntibyagenze uko byari byitezwe kuko kugeza saa tatu n’igice z’igitondo, amatora yari ataratangira henshi mu gihugu. Umwe mu banyamakuru ba BBC bakorera i Kampala yatangaje ko impamvu nyamukuru y’iyo ngorane ari ihagarikwa rya interineti mu gihugu hose.
Mu rwego rwo kugenzura abatora, hateganyijwe imashini zisuzuma ibikumwe, ariko zikaba zisaba interineti kugira ngo zikore neza. Kuba interineti yarahagaritswe byatumye izo mashini zitabasha gukora, bituma habaho ubukererwe bukomeye kuko abatora batashoboraga kwemererwa gutora batabanje gusuzumwa imyirondoro.

Nubwo byabaye bityo, abaturage bari bagiye kwitabira amatora kare bakomeje gutonda imirongo bategereje ko ikibazo gikemuka, mu gihe inzego z’umutekano zakajije ingamba zo kubungabunga ituze mu gihugu hose.
Perezida uri ku butegetsi, Yoweri Museveni w’imyaka 81, ari guhatanira indi manda ya karindwi nyuma yo kumara ku buyobozi imyaka irenga 40. Mu bakandida barindwi bahanganye na we, ugaragaza imbaraga kurusha abandi ni Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, uri kwiyamamariza uwo mwanya ku nshuro ya kabiri, akaba ashyigikiwe cyane cyane n’urubyiruko.
Amategeko y’amatora muri Uganda abuza abakurikirana amatora gutanga ibitekerezo cyangwa gutangaza amakuru ku mikorere ya yo, haba mu bitangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byatumye habaho impungenge ku bwisanzure bwo gukurikirana no kugenzura imigendekere y’amatora.
Perezida Museveni yakomeje gusaba abaturage kwirinda ibikorwa byose byahungabanya umutekano w’igihugu, abibutsa kubahiriza amategeko. Byari biteganyijwe ko ibiro by’itora bifungura saa moya za mugitondo bigafunga saa kumi z’umugoroba, naho ibyavuye mu matora bikazatangazwa bitarenze ku wa Gatandatu ku manywa.
Hagati aho, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu ryanenze icyemezo cya Leta ya Uganda cyo guhagarika interineti mu gihugu hose. Komisiyo ya Uganda ishinzwe itumanaho (UCC) yo yasobanuye ko icyemezo cyo guhagarika interineti cyafashwe hashingiwe ku nama yatanzwe na Komite ihuriweho y’inzego z’umutekano.
UCC yavuze ko izo ngamba zigamije gukumira ibibazo, kurinda amahoro n’umutekano w’igihugu no kwirinda ikoreshwa nabi ry’imbuga nkoranyambaga n’izindi nzira z’itumanaho mu gihe cy’amatora.
BbC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Ishami rya Loni ry’uburenganzira bwa muntu ryavuze ko iki cyemezo giteye impungenge zikomeye, rinenga kandi leta ya Uganda ku guhagarika imiryango 10 itari iya leta iminsi mike mbere y’amatora.
Ku wa 9 Mutarama 2026, hagiye ahagaragara amabaruwa abiri bikekwa ko yanditswe n’Ibiro by’igihugu bishinzwe imiryango itari iya Leta, agaragaza ko hahagaritswe Ihuriro ry’Igihugu ry’Abaharanira Uburenganzira bwa Muntu ndetse na Chapter Four Uganda, umuryango uzwi mu bikorwa byo kurengera uburenganzira bwa muntu no gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko.
Muri ayo mabaruwa, byavugwaga ko hamenyekanye amakuru y’ubutasi ashinja Chapter Four Uganda kugira uruhare mu bikorwa bishobora guhungabanya umutekano n’amategeko ya Uganda. Ayo mabwiriza yasabye uwo muryango guhagarika by’agateganyo ibikorwa bya wo mu gihe iperereza rikomeje, anizeza ko rizakorwa mu gihe gikwiriye kandi ko uwo muryango uzahabwa amahirwe yo kwisobanura no kumvwa.

