AmakuruUbumenyi

Menya imwe mu miti ishobora kugabanya imbaraga z’abagabo mu gihe cyo gutera akabariro

Ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko hari imiti ifite ingaruka zikomeye ku mbaraga z’abagabo mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, cyane cyane iyo ikoreshwa kenshi.

Mu buzima bw’abantu, imibonano mpuzabitsina ni ingenzi mu mibanire y’abashakanye cyangwa abafitanye umubano, ariko rimwe na rimwe imiti abantu bafata ku bw’indwara zitandukanye ishobora gutera ibibazo. Ikigo cy’Itangazamakuru Asian News International (ANI) cyateguye raporo igaragaza amoko atandatu y’imiti ishobora kugira ingaruka ku myitwarire y’abagabo mu buriri nk’uko BBC ibitangaza.

1. Imiti igabanya ububabare

Abantu benshi bafata imiti igabanya ububabare nubwo bwaba buto. Ariko abagabo bakoresha iyi miti bashobora kugabanya ubushake cyangwa imbaraga mu mibonano mpuzabitsina. Ibi biterwa n’uko iyi miti igabanya ikorwa ry’uturemangingo tw’imyororokere ndetse ikanabangamira imisemburo y’ingenzi mu mikorere y’imibonano mpuzabitsina.

2. Imiti irinda ibibazo by’umuhangayiko ukabije (anti-anxiety)

Imiti ivura umuhangayiko ukabije igabanya intege z’abagabo mu buriri (Ifoto: Internineti)

Abafite ibibazo by’umuhangayiko cyangwa ihungabana bakunze gufata imiti irwanya ihahamuka. Nubwo igamije kugabanya ubwoba cyangwa umunaniro ukabije, iyi miti ishobora gutuma umugabo atakaza ubushake bwo gukora imibonano, kandi hari n’igihe igira ingaruka mbi ku bwenge.

3. Imiti ivura kuvura kw’amaraso cyangwa kugabanya ibinure (cholesterol)

Imiti ikoreshwa mu kuvura ivura ry’amaraso hamwe no kugabanya ibinure mu mubiri na yo ifite uruhare runini mu kugabanya umurava w’abagabo mu buriri.

Impuguke mu by’ubuvuzi zivuga ko iyi miti ibangamira imikorere y’uturemangingo tw’imyororokere.

Ubushakashatsi bwerekana ko imiti ikoreshwa mu kuvura indwara zo kuvura kw’amaraso rimwe na rimwe itera ibibazo ku bagabo iyo baryamanye n’abagore ba bo.

4. Imiti ivura agahinda gakabije (antidepressants)

Imiti ivura agahinda gakabije ishobora guca intege abagabo mu gihe cyo kutera akabariro (Ifoto: Interineti)

Iyi miti izwi nka “benzodiazepines,” ikunze gukoreshwa mu kuvura indwara z’agahinda gakabije (depression), nko mu gihe umuntu atinya ibintu bitabaho kandi ari wenyine.

Abantu bakoresha iyi miti bakunze kuba bafite ikibazo cyo kubura ibitotsi no kubabara imitsi.

Ariko, ingaruka mbi ni uko nayo igira ingaruka ku mikorere y’uturemangingo tw’imyororokere tw’abagabo n’amarangamutima.

5. Imiti igabanya umuvuduko w’amaraso (antihypertensives)

Abafata imiti yo kugabanya umuvuduko w’amaraso na bo bashobora kugabanya imbaraga za bo mu buriri. Iyi miti ikora ku mitsi itwara amaraso, ku bwonko, ku ruti rw’umugongo ndetse no ku myanya y’imyororokere, bityo igira ingaruka ku mikorere y’abagabo n’abagore mu mibonano.

6. Imiti y’indwara z’ubuhumekero

Imiti ikoreshwa mu kuvura ibibazo by’ubuhumekero, nko gufungura cyangwa kugabanya ububabare mu mazuru, ishobora gutera ingaruka ku mibonano mpuzabitsina ku bagabo ndetse no ku bagore.

Inama y’abashakashatsi: Niba ubona ko imiti ufata ishobora kugabanya ubushake cyangwa imbaraga zawe mu buriri, ni ingenzi kuganira n’umuganga mbere yo guhagarika cyangwa guhindura umuti uwo ari wo wose. Guhagarika imiti utabanje kubanza kuvugana n’umuganga bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwawe.

Kureka imiti igabanya imbaraga mu gikorwa cy’abashakanye si byiza utabanje kubaza muganga (Ifoto: Internineti)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *