AmakuruPolitiki

Umunya-Venezuela wegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, yamurikiye Trump umudari we

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Venezuela, María Corina Machado, yamuritse umedali we w’igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kuri Perezida w’Amerika Donald Trump mu nama bagiranye muri White House, avuga ko ari icyubahiro ku bw’umuhate we mu kurengera ubwisanzure bw’igihugu cye.

Nyuma yo guhura na Trump ku nshuro ye ya mbere yanditse ati: “Uyu munsi ni umunsi w’amateka kuri twe Abanyavenezuela”. Hashize ibyumweru bike ingabo z’Amerika zifashe Perezida wa Venezuela Nicolás Maduro n’umugore we Cilia Flores mu murwa mukuru Caracas ndetse babashyikiriza urukiko kubera ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge.

Ku mbuga nkoranyambaga, Trump yavuze ko iki gikorwa ari “ikimenyetso cy’icyubahiro gihuriweho,” nubwo Komite y’igihembo cyitiriwe Nobel ivuga ko ibihembo bya Nobel bidashobora guhererekanywa. Perezida w’Amerika ntiyashyigikiye Machado nk’umuyobozi mushya wa Venezuela, nubwo ishyaka rye ryavuze ko ryatsinze amatora yo mu 2024 yarimo amakimbirane menshi.

Trump yitaye ku muyobozi w’agateganyo w’igihugu, Delcy Rodríguez, wabaye visiperezida wa Maduro, ariko yavuze ko guhura na Machado ari “icyubahiro gikomeye,” amusobanura nk’umukobwa w’indashyikirwa wanyuze muri byinshi.

Nyuma yo kuva muri White House, Machado yabwiye abafana bari bateraniye hanze ko bashobora kwiringira Perezida Trump. Yagize ati: “Nahawe umwanya wo kumuha umudari w’igihembo cy’amahoro cya Nobel, nk’icyubahiro ku bw’umuhate we wihariye mu kurengera ubwisanzure bwacu”.

Trump, ukunze kuvuga ko yifuza guhabwa ibihembo bya Nobel, ntiyishimye igihe cyahabwaga Machado mu mwaka ushize. Komite y’igihembo cy’amahoro cya Nobel yagaragaje ko ibihembo bidashobora guhererekanywa, igira iti: “Iyo igihembo cya Nobel cyatangajwe, ntigishobora gukurwa, gusangirwa cyangwa guhererekanywa ku bandi. Icyemezo ni cya nyuma kandi gihoraho”.

Mu magambo ye, Machado yavuze urugero rwa Marquis de Lafayette wagiye mu ntambara y’Ubwigenge bw’Amerika, wahaye umudari wari ifite ishusho ya George Washington, Simon Bolivar, umwe mu bashinze Venezuela ya none. Yagize ati: “Ni ikimenyetso cy’ubuvandimwe hagati y’igihugu cyacu n’Amerika mu rugamba rwo kwirwanaho ku bw’ubwisanzure bwacu”.

Machado asuhuza abafana be muri Amerika (Ifoto: BBC)

Machado kandi yasuye Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika ahura n’abo muri Sena, aho amagambo ye yagiye ahindurwa n’abafana baririmba bati “María, presidente” kandi bafite amabendera ya Venezuela.

Perezida Trump yabanje kuvuga ko Machado ari “umurinzi w’ubwisanzure,” ariko yanze kumushyira ku buyobozi bwa Venezuela nyuma yo gukurwaho kwa Maduro, ashingira ku kuba atagira inkunga ihagije mu gihugu.

Freddy Guevara, umwe mu bashinze ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Voluntad Popular akaba yari yarafunzwe na Maduro ubu ubarizwa mu buhungiro, yavuze ko ibyo Machado yakoze atari ugushaka inkunga ya Trump cyangwa uburyo bwo kumwemerera kumushyira ku buyobozi. Yagize ati: “María Corina Machado arumva akamaro k’icyo gikorwa kandi azi ko ari cyo gikwiye ku bw’ubwisanzure bwa Venezuela”.

Ku bijyanye n’ubukungu, kuva Maduro yafatwa tariki 3 Mutarama 2026, ubutegetsi bwa Trump bwihutiye gusubukura ibikorwa by’ubucuruzi bwa peteroli ya Venezuela, harimo no kugurisha peteroli ifite agaciro ka miliyoni $500.

Uyu munsi, intumwa ya Venezuela yitezwe kugera i Washington guhura n’abategetsi b’Amerika no gutangiza inzira yo gusubukura ambasade ya bo, aho intumwa ivugwa ko ari inshuti ya hafi ya Delcy Rodríguez. Rodríguez yavuze ko azitabira ibiganiro i Washington igihe cyose azaba ari Perezida w’agateganyo, avuga ko abaturage batagomba kugira ubwoba bwo kugirana ibiganiro bya dipolomasi n’Amerika.

Trump na Rodríguez kandi baganiriye kuri telefoni, aho Trump yise mugenzi we umuntu “w’indashyikirwa,” naho Rodríguez avuga ko ikiganiro cyari “icy’ingirakamaro kandi kirimo ubwubahane”.

Machado yamurikiye Trump igihembo yahawe umwaka ushize (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *