AmakuruUbuzima

Kicukiro-Njamena: Indaya yavuze ko yarongowe n’igini

Ku Cyumweru gishije ubwo indaya yari kumwe n’umugabo mu Murenge wa Kicukiro w’Akarere ka Kicukiro ahazwi nka Njamena, yavuze ko yarongowe n’igini nyuma baza gusanga yari umuntu usanzwe nk’uko BTN TV ibitangaza.

Nyuma y’uko iyi ndaya itatse ivuga ko yarongowe n’igini, yatabawe n’irondo ry’umwuga hanyuma bararyirukankana, bageze kuri ruhurura bemeza ko ari igini birukankanaga koko, iyo kuru isa n’irangiriye aho.

Gusa ku wa Kane w’ejo hashije, ni bwo abaturage batuye mu Njamena babonye umurambo w’umusore aho iyo ruhurura irangirira bemeza ko ari uw’umwe bitiranyije n’igini birukankanye ku Cyumweru.

Abaganiriye na BTN TV barimo umuyobozi w’isibo y’ahasanzwe uyu murambo bavuze uko byagenze.

Yagize ati: “Twebwe twabimenye ku Cyumweru nka saa cyenda z’ijoro, ariko yari yikubisemo nka saa munani. Bavugaga ko ari igini ryikubisemo. Byatangiye bavuga ngo indaya yarongowe n’igini hanyuma bararyirukankana rirengera muri iyi ruhurura. Gusa hari ibimenyetso simusiga byerekana ko uyu wapfiriye aha ari we wari witiranyijwe n’igini hashingiwe ku batanze amakuru”.

Ubwo umunyamakuru yavaga ahari umurambo wa nyakwigendera, Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’inzego z’ibanze bari bagikora iperereza kugira ngo hamenyekane icyishe uwo muntu.

Polisi na RIB bageze ahasanzwe umurambo wa nyakwigendera (Ifoto yakuwe mashusho y’inkuru ya BTN TV)

Kanda hano hasi wumve iyi nkuru.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *