Polisi yavuze ingamba zikakaye ku bisambo byigize kagarara mu Mujyi wa Kigali
Abaturage batuye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali bavuga ko barembejwe n’ubujura, bwaba ubwo mu ngo cyangwa gushikuza cyane cyane amasakoshi y’abagore mu masaha ya nimugoroba aho basaba Polisi n’izindi nzego kongera umutekano.
Abaganiriye na Kigali24 bavuze uko byabagendekeye.
Uyu yagize ati: “Barabatega bakabambura ibintu byose n’amafaranga. Ntiwabarwanya kuko bagutera icyuma. Hari n’igihe binjira no mu nzu akabatura telefoni akaba arirutse”.
Undi na we yagize ati: “Bakunze kuba ari agatsiko k’amabandi, iyo bakugezeho bakwambura ibyo ufite byose. Hano ruguru y’urusengero bakunze kuhategera bakambura abantu hagati ya saa tatu na saa tatu n’igice z’ijoro. Iyo uzamutse uri umwe icyo ufite ntugicyura. Hari mugenzi wanjye babikoze ejobundi baranamukubita intoki zirabyimba, telefoni barayitwara. Ni amafaranga baba bashaka, iyo bayabuze bagutwara icyo ufite cyose”.
Aba baturage batandukanye bahuriza ku kuba abo bajura badutse nta cyo batiba, yaba imyenda yanitse cyangwa ikindi babashije kubona. Ikindi bavuga ni uko ngo biba igihe cyose atari mu minsi mikuru gusa.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko ntahakana ibivugwa n’abaturage gusa ngo hari ahamaze kugaruka ituze hatakirangwa ibikorwa nk’ibi kubera ingamba Polisi yafashe.
Yagize ati: “Umutekano mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero umeze neza. Nk’uko ubivuga mu bihe byashize twagiye duhamagarwa n’abaturage batubwira ko hari abantu babatega. Nk’urugero hari abategeraga abantu i Jari ahari agashyamba, ababikoraga twarabafashe ubu ni nyabagendwa. Hari na Kinyinya ahazwi nk “mu Bigutiya’, Kimisagara, Gitega n’ahandi hatandukanye”.
“Aho hose twarahamenye tuhashyira ingufu dufatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage kugira ngo tumenye neza aho babikorera, uburyo babikoramo n’ibyo baba bitwaje. Kuko wasangaga hari abitwaje ibyuma, inzembe…abo bose rero twarabafashe twavuga ko umutekano mu makariysiye y’Umujyi wanKihali umeze neza nta bantu bagitegwa”.
Yakomeje avuga ko no mu ijoro ryakeye ryo ku wa 15 rishyira ku wa 16 Mutarama 2026, hari abandi batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyo byaha by’ubujura kandi bavuga ko batazahwema gufata uwo ari we wese wahungabanya umudendezo w’abaturage.
Yashimiye abaturage cyane bakomeza gufasha polisi babatungura agatoki abakora ubu bujura mu rwego rwo guca burundu abishora mu ngeso nk’izi.

