AmakuruImyidagaduro

Padiri Guilherme: Ku manywa asoma misa, nijoro akaba DJ

Padiri Guilherme, umupadiri umaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga kubera guhuza umurimo w’ubupadiri no kuvanga umuziki (DJ), akomeje gutangaza benshi no gutera impaka hirya no hino ku isi.

Ku manywa, asoma misa nk’abandi bapadiri bose; ariko nijoro, ahinduka DJ ukunzwe cyane, akavanga imiziki mu birori bikurura imbaga y’abantu, cyane cyane urubyiruko.

Ubwo aheruka mu gihugu cya Liban, Padiri Guilherme, ukomoka muri Portugal, yakiriwe mu buryo budasanzwe. Abantu benshi bitabiriye misa ye ku manywa, bagaragaza ko bashimishijwe n’ubutumwa atanga n’uburyo asobanura ijambo ry’Imana. Nyuma y’iyo misa, nijoro ho byari ibirori by’akataraboneka, aho abantu bagera ku 2,000 bateraniye muri ‘club’ imwe yo muri icyo gihugu, aho Padiri Guilherme yari yatumiwe nk’uvanga umuziki.

Iyo mvange idasanzwe y’iyobokamana n’umuziki ni yo yamugize icyamamare, ariko kandi ikaba intandaro y’impaka. Hari ababona ibikorwa bye nk’uburyo bushya bwo kwegera urubyiruko no kurusanga aho ruri, bakemeza ko umuziki ashobora kuba inzira yo gutanga ubutumwa bwiza n’indangagaciro nziza. Aba bavuga ko Padiri Guilherme atabangamira ukwemera kwe, ahubwo ko akoresha impano afite mu gutanga umunezero no guhuza abantu.

Icyakora, si bose babyishimiye. Mu rugendo rwe rwo muri Liban, hari abatari bashyigikiye ibikorwa bye, bashatse no kuburizamo igitaramo cye cya nijoro, bavuga ko bidakwiye ko umupadiri agaragara mu birori byo mu kabyiniro. Ibyo byagaragaje ko hakiri impaka zikomeye ku ruhare rw’abihayimana mu bikorwa by’umuco n’imyidagaduro yo muri iki gihe.

Padiri Guilherme ku manywa asoma misa (Ifoto: Interineti)

Nubwo hari abatamwumva, Padiri Guilherme akomeza gushimangira ko intego ye atari ugutesha agaciro k’umurimo w’ubupadiri, ahubwo ari ugushaka inzira nshya zo kugera ku bantu benshi, cyane cyane urubyiruko, akabagezaho ubutumwa bw’urukundo, amahoro n’ubwumvikane. Ku bwe, umuziki ni ururimi rusanzwe rwumvwa n’abantu benshi, kandi ushobora kuba igikoresho cyiza cyo kubaka no guhuza.

Inkuru ya Padiri Guilherme ikomeje kugaragaza impinduka ziri kuba mu Isi y’uyu munsi, aho imico n’inshingano gakondo bihura n’ibishya, bigateza impaka ariko nanone bigatanga amahirwe mashya yo kuganira no gutekereza ku ruhare rw’iyobokamana mu buzima bw’abantu bo muri iki gihe.

Padiri Guilherme nijoro avanga imiziki (Ifoto: Interineti)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *