Manda yakarindwi kuri Museveni isobanuye iki kuri Uganda?
Abashyigikiye Perezida Yoweri Kaguta Museveni bafata intsinzi ye mu matora aheruka, aho yagize amajwi 72%, nk’ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bwe bumaze hafi imyaka 40 bugifite inkunga y’abaturage.
Museveni, wagiye ku butegetsi mu 1986 avuye mu nyeshyamba, avuga ko iyi ntsinzi igaragaza ko agifite ubushobozi n’icyizere byo kuyobora Uganda.
Ku rundi ruhande, uwo bari bahanganye Bobi Wine yanze kwemera ibyavuye mu matora, ayita ay’ibihimbano, avuga ko yahise ajya kwihisha nyuma y’igitero cy’ingabo cyagabwe iwe. Bobi Wine anashinja inzego z’umutekano n’iza leta guhungabanya kwiyamamaza kwe, gukoresha ibyuka biryana mu maso n’amasasu, no gutera ubwoba abamushyigikiye, bamwe muri bo bakahasiga ubuzima. Yashinje kandi komisiyo y’amatora kongera amajwi, ariko ntiyatanze ibimenyetso bifatika, mu gihe leta itigeze igira icyo ivuga kuri ibyo birego.

Museveni yiyamamaje ashingiye ku byo avuga ko yagezeho, by’umwihariko ituze rya politiki n’ubukungu, anasezeranya kugeza Uganda ku rwego rw’igihugu gifite ubukungu buciriritse bitarenze 2030. Yagaragaje peteroli nk’inkingi ikomeye y’iterambere, asezeranya ko kuyohereza hanze bizatangira mu Ukwakira binyuze mu muyoboro ujya ku cyambu cya Tanga muri Tanzaniya, bikazatuma ubukungu buzamuka hejuru ya 10% buri mwaka.
Nubwo ageze mu zabukuru, Museveni yagaragaje ko agifite imbaraga, avuga ko yasuye intara z’amatora zisaga 140. Icyakora, guhagarika bimwe mu bikorwa byo kwiyamamaza byateje impuha z’uburwayi bwe, nubwo bitigeze byemezwa ku mugaragaro.
Ku ruhande rwa Bobi Wine, aya matora yabaye igihombo gikomeye kuko amajwi ye yagabanutse ava kuri 35% mu 2021 agera kuri 25%. Ibi byabaye igitangaza kuri bamwe, bitewe n’uko Uganda ifite urubyiruko rwinshi. Nyuma yo gutsindwa inshuro ebyiri, hibazwa byinshi ku hazaza h’uyu munyapolitiki wahoze ari umuhanzi.
Impuguke mu bya politiki Allan Kasujja avuga ko impinduka muri Uganda zidashobora kuba izihuse cyangwa zitunguranye, ahubwo zibaho buhoro buhoro kandi zaramaze igihe zitangira. Asobanura ko amatora atagaragara nk’igihe cy’impinduka zikomeye, ahubwo nk’umuhango wo kwemeza impinduka zigenda zikorerwa imbere mu ishyaka riri ku butegetsi, NRM, no mu nzego za leta.
Izo mpinduka zagaragaye mu ivugururwa rya guverinoma mu 2023 no mu matora ya NRM yo mu 2025, yabaye intambara ikomeye yo kwitegura igihe cya nyuma ya Museveni, arangwa n’imishyikirano n’ibirego bya ruswa. Byagaragaje ko kwitegura gusimburana ku butegetsi byabaye ingenzi kurusha guhangana na opozisiyo.
Ibi byanashimangiye izamuka ry’imbaraga za Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Museveni akaba n’umugaba mukuru w’ingabo, ufatwa nk’ushobora kuzamusimbura. Abanyapolitiki b’inararibonye basunitswe ku ruhande, hasimbuzwa abizerwa bo mu muryango n’inshuti za hafi. Ububasha bwinshi muri State House bugenzurwa n’abo mu muryango wa Museveni, mu gihe umutekano wose w’igihugu ugenzurwa na Gen Kainerugaba.
Ibi byose bigaragaza ko ejo hazaza ha Uganda hubakwa mu murongo wa Museveni, nubwo kugeza ubu umusimbura we ataratangazwa ku mugaragaro.


