Musanze: Babonekewe na Bikiramariya
Abaturage bo mu gace ka Rwinzovu k’Umurenge wa Gataraga w’Akarere ka Musanze bavuga ko banonekewe na Bikiramariya anyuze ku masubyo y’igiti.
Abaganiriye na Kigali24 bavuze uko byagenze.
Uyu yagize ati: “Njye naramubonye ndangije ndamupepera ndataha”.
Undi na we ati: “Njye namubonye ashushanyije ku giti”.
Bamwe mu baturage bavuga ko ari baringa mi gihe abandi bashimangira ko babonekewe na Bikiramariya ngo uje kubakiza ikibazo cy’inzara ibugarije.
Ati: “Ikibazo cyo kuvuga ngo babonye Bikiramariya ni baringa. Kuko ibiti byose bari kubigeraho bakabireba bakavuga ngo ni we bakabirebera mu masubyo”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Bwanakweli Musa, yashimangiye ko ayo makuru ari baringa.
Yagize ati: “Ibyo abaturage bagiye bavuga ko Gataraga habaye ibonekerwa, ndagira ngo ngaragaze ko ayo makuru atari yo, kubera ko aho byakomotse ni ku bana babiri biga kuri GS Rwinzovu aho basohotse bavuga ko babonye ishusho ya Bikiramariya ku ipoto y’amashanyarazi kubera amasubyo yariho”.
Abaturage bamwe baracyareba kuri ya poto mi gihe abandi babifata nka baringa.



