Menya ibiribwa byagutera kugira impumuro nziza
Buri muntu agira impumuro y’umubiri yihariye, bitewe n’imiterere y’uturemangingo, imisemburo, ubuzima, isuku, amarangamutima n’imibereho rusange.
Nk’uko abashakashatsi babigaragaza, impumuro y’umubiri ntiterwa n’ikintu kimwe gusa, ahubwo ni ihuriro ry’ibintu byinshi birimo n’ibiribwa umuntu afungura.
Ibiryo bigira ingaruka ku mpumuro y’umubiri binyuze mu nzira ebyiri: igogora n’uruhu. Igihe ibiryo bigogowe, bigira imyuka ishobora gutuma umwuka wo mu kanwa uhumura nabi, mu gihe ibinyabutabire bimwe byinjira mu maraso bigasohoka mu byuya, aho bihura na bagiteri zigatanga impumuro mbi. Ibyuya ubwabyo ntibinuka, ahubwo ni bagiteri zibitera.
Ibiribwa bikungahaye kuri sulfur, nk’amashu, brokoli na cauliflower, bishobora gutuma ibyuya binuka nabi. Ariko bitandukanye n’ibyo benshi batekereza, tungurusumu ishobora gutuma ibyuya by’umubiri bihumura neza, nubwo ituma umwuka wo mu kanwa uhumura nabi. Ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo barya tungurusumu nyinshi bagira impumuro ikurura kurusha abayirya gake.
Kurya imbuto n’imboga nyinshi bifitanye isano no kugira impumuro nziza y’umubiri no kugaragara neza. Ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo barya imbuto n’imboga nyinshi bagira impumuro nziza kandi uruhu rwa bo rugahinduka ibara rishimishije bitewe na n’ibinyabutabire bizwi nka carotenoids. Ndetse no kurya ibinure bike, tofu, amagi n’inyama nke byagaragaye ko bishobora gutuma impumuro iba nziza.
Ku rundi ruhande, inyama n’amafi bishobora kongera impumuro mbi y’umubiri, cyane cyane bitewe n’ibinyabutabire nka trimethylamine. Abantu bafite indwara idasanzwe ituma batabasha kuyigabanya bashobora kugira impumuro ikaze cyane. Ubushakashatsi bwerekanye ko abantu batarya inyama bagira impumuro nziza kurusha abazirya.
Inzoga n’ikawa na byo bigira uruhare mu kunuka k’umubiri no mu kanwa, kuko bigabanya amacandwe kandi bigatuma bagiteri ziyongera. Kafeyine ishobora gutuma umuntu abira ibyuya byinshi, bityo ikongera ibyago byo kunuka.
Abahanga bavuga ko impumuro igira uruhare rukomeye mu mibanire y’abantu, cyane cyane nk’uko bimeze mu nyamaswa z’inyamabere. Nubwo bimeze bityo, impumuro y’umubiri igorana gusobanurwa neza kuko iterwa n’imiti myinshi itaramenyekana yose, kandi ikorana n’ibindi bintu nk’imyitwarire n’imiterere y’umuntu.

