AmakuruIyobokamana

Kiliziya yateye utwatsi abavuga ko babonekewe i Musanze

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, byamaganye amakuru avuga ko muri aka karere habayeho amabonekerwa ya Bikiramariya, basaba abaturage kutayakwirakwiza no kutayemera batabanje kuyasuzuma.

Inkuru y’aya mabonekerwa yatangiye gukwirakwira ku wa 17 Mutarama 2026, ubwo byavugwaga ko Bikiramariya yabonekeye abana babiri bo mu Rwungwe rw’Amashuri rwa Rwinzovu. Abana bavugaga ko babonye ishusho ya Bikiramariya mu giti cy’ipoto y’amashanyarazi, ndetse bayibona no mu giti gisanzwe. Abo bana bavuzweho kubonekerwaa ni umwana w’umukobwa w’imyaka 8 n’umuhungu w’imyaka 9, biga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 16 Mutarama 2026, aba bana basohotse ku ishuri bakajya mu gice cy’ishuri hasi, ari na ho baherereye bakabona iyo shusho. Nyuma yo kubibona, batangaje iyi nkuru ku bandi banyeshuri, bababwira ko ari iby’agatangaza, bikaba byatumye inkuru ikwirakwira mu buryo bwihuse, kugeza ubwo abaturage bagera ku bihumbi bajya kuhareba.

Abaturage benshi bahururiye iki gikorwa (Ifoto: Igihe)

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busogo, Jean Bosco Nambaje, mu itangazo yashyize hanze ku wa 18 Mutarama 2026, yavuze ko iby’aya mabonekerwa bisaba uburyo bwihariye bwo kubisuzuma kandi ko abaturage batagomba kwemera inkuru z’ibihuha. Yibukije abakirisitu ko ukwemera kwabo gushingira ku Ibyanditswe Bitagatifu, inyigisho za Kiliziya n’uruhererekane rw’ubuyobozi bwa Kiliziya, kandi ko amabonekerwa yemezwa nyuma yo gusuzumwa neza no gusengerwa ahantu hafite umutekano.

Aganira n’igihe dukesha iyi nkuru, yagize ati: “Twirinde gutanga ubutumwa butera urujijo n’ubwoba, ibindi tubisigire Kiliziya nk’umubyeyi utureberera, kandi tuzabimenya neza nyuma yo kubisuzuma.”

Ubuyobozi bwa Diyosezi ya Ruhengeri bwemeje ko ari bwo bwashyizeho uwo murongo, bukaba bwari bwitabiriye gukurikirana ibyavugwaga kuri ibi byiswe amabonekerwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, nanwe ntiyemeye ko ayo mabonekerwa yabayeho. Yavuze ko ibyo abaturage bavuga ari ibihuha, avuga ko abana bari gukina umupira babonye igiti kigaragara nk’ishusho, maze batangira kubwira abandi. Ati: “Inkuru yakwirakwijwe ku buryo budafite gihamya, kandi nta kintu na kimwe cyerekana ko ari ukuri.”

Nubwo hari bamwe mu baturage bavuga ko babonye ibitangaza, Kiliziya na Akarere ka Musanze bibasaba kwitonda no kutemera aya makuru kugeza igihe hazaba hari ibyemezo byemewe.

Kugeza ubu, mu Rwanda amabonekerwa ya Bikiramariya yemewe ni ay’i Kibeho, yabaye mu myaka ya za 1980, aho habonekerwa abakobwa batatu bigaga muri ako gace.

Kiliziya yitandukanyije n’abavuga ko babonekewe
Paroisse Busogo (Ifoto: Interineti)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *