Bugesera: Bigaragambije batera amabuye uwo bise umurozi
Urupfu rw’uwitwa Dusabimana wo mu Mudugudu wa Rushubi, Akagari ka Kagomasi, Umurenge wa Gashora w’Akarere ka Bugesera, rwashenguye benshi nyuma yo kuvugwa ko yarozwe na mukeba we.
Urupfu rw’uyu mubyeyi wasize abana bane, ngo rutangira ubwo umugabo we yamwimukanaga muri ako gace, ariko yahamugeza akajya kwishakira undi mugore wa kabiri bikarangira ataye umugore we mukuru.
Abaturage babuga ko nyakwigendera yari amaze umwaka arwaye, nyuma yo gushukwa na mukeba we ngo amubwira ko ashaka ko biyunga bagakemura ikibazo bari bafitanye, akamujyana mu kabari amusomya kucnzoga izwi nk’icyuma ni uko nyakwigendera atangira kuremba kugeza apfuye.
Abaturage baganiriye na BTN TV dukesha. Iyi nkuru bavuga ko nyakwigendera akimara gusoma kuri iyo nzoga bavuga ko yari iroze, yatangiye kurwaragurika bakaba bababajwe n’urupfu rwe ndetse bakaba basaba ubutabera.
Ku ruhande rw’uyu mugore ushinjwa uburozi, ahamya ko nyakwigendera yari mukeba we ariko ko atigeze amuroga. Yagize ati: “Nyakwigendera yari mukeba wanjye ariko kuva navuka mba hano kandi mu myaka 43 mfite nta muntu nigeze ndoga. Mukeba wanjye twari tumaranye imyaka 13”.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko iby’iki kibazo atari abizi ko ariko agiye kubikurikirana.
Uyu mugore ushinjwa amarozi, yagiye iwe ashagawe n’abaturage maze batora amabuye batangira kuyanutera, yikingirana mu nzu yanga gusohoka.

Kanfa hano hasi wumve iyi nkuru.
