AmakuruPolitiki

FARDC yongeye kugenzura Uvira

Igisirikare cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyemeje ko cyongeye gufata no kugenzura Umujyi wa Uvira, uherereye mu Ntara ya Kivu y’Epfo, kikavuga ko abasirikare ba cyo ari bo bawufite mu biganza kuva ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026.

Ibi byatangajwe mu itangazo rya FARDC ryasohotse nyuma y’uko umutwe wa M23 utangaje ko wavuye muri uwo mujyi ku wa Gatandatu.

Kuri ubu, abarwanyi ba M23 bavugwa mu bice bya Sange na Luvungi, biherereye mu birometero hafi 10 mu majyaruguru ya Uvira. Oscar Balinda, umuvugizi wa M23, ku wa Mbere yanze gutangaza aho abarwanyi ba bo berekeje, abwira BBC fukesha iyi nkuru ko “bakiri mu rugendo”.

Umuturage wo muri Uvira yabwiye BBC Gahuzamiryango ko abaturage bishimiye kongera kubona ingabo za FARDC, ariko yongeraho ko umutekano utaraba mwiza kuko amasasu akomeje kumvikana. Ati: “Kuva ingabo z’igihugu zahagera, amasasu ntarahagarara, n’uyu munsi turacyayumva”.

FARDC yashinje abarwanyi ba M23, gusahura no gusenya imitungo y’abaturage mbere yo kuva muri Uvira. Ibi byahakanywe na Balinda wavuze ko ibyo bashinjwa byose byagaragaye ko bikiri aho byari biri, nta na kimwe cyibwe.

Igisirikare cya leta cyatangaje kandi ko abantu bagera kuri 20 bakekwaho ubusahuzi no guhungabanya umutekano bamaze gufatwa, bakaba biteganyijwe ko bazashyikirizwa ubutabera.

Undi muturage wo muri Uvira wavuganye na BBC yavuze ko habaye ubusahuzi ahantu hatandukanye harimo ku nyubako za leta, ku biro by’umujyi, ku rukiko rwa gisirikare, kuri Hoteli Suzanna ya Muchepe ndetse n’ahandi. Uyu muturage utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Ubusahuzi bwabaye mu byiciro bibiri. Icya mbere cyakozwe na AFC/M23 basahura byinshi birimo n’imodoka. Icya kabiri cyakozwe na Wazalendo bafatanyije n’abaturage”.

Ku birego byo gusahura, Balinda yasubije ko ari ibinyoma, avuga ko n’ibyavugwaga nk’ingunguru z’amavuta zikoreshwa mu mihanda byagaragaye ko byose bikiriho nta cyaburiwe irengero.

Mu itangazo rya yo, FARDC yavuze ko ikomeje gushimangira ibirindiro bya yo muri Uvira no mu nkengero za ho, mu rwego rwo kurushaho kurinda umutekano w’abaturage n’ibya bo.

Ku rundi ruhande, Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC/M23, yavuze ko kuva Wazalendo na FARDC binjiye muri Uvira, umujyi wahindutse aharangwa imirwano, ihohotera, ubusahuzi n’imvugo zibiba urwango.

Abayobozi ba Leta bahamagariye abaturage kwitwararika no kwirinda ibikorwa byose by’urugomo, cyane cyane ibishingiye ku ivangura rishingiye ku moko.

Uko ubuzima bwifashe muri Uvira

Ifoto yo mu kirere yerekana Umujyi wa Uvira (Ifoto: BBC)

Umuturage uri muri uyu mujyi yavuze ko amashuri atarafungura, kandi ko bishobora gufungura ari uko ubuyobozi bw’igihugu bubanje kuhagera. Yongeyeho ko ubucuruzi, amasoko n’ingendo by’abantu n’ibinyabiziga byongeye gusubira ku murongo.

Gusa yavuze ko hakiri impungenge kubera amasasu akomeza kumvikana. Ati: “Igiteye impungenge ni uko amasasu akomeje kuvuga. Wajya mu mujyi ukumva aracyarimo, nyamara bavuga ko M23 itakiri muri Uvira”.

Mu mpera z’umwaka ushize, AFC/M23 yari yafashe umujyi wa Uvira, ibintu byateje impaka zikomeye kuko byabaye nyuma gato yo gusinya amasezerano y’amahoro ya Washington hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya Congo, mu muhango wari uyobowe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump.

Nyuma y’iminsi itanu, M23 yatangaje ko yemeye kuva muri Uvira ku busabe bw’umuhuza, Amerika, ariko isaba ko umujyi wasigara ugenzurwa n’ingabo zitabogamye. Ibi ntibyemejwe na Leta ya Kinshasa n’umuhuza.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, M23 yatangaje ko ivanyeho n’ingabo za yo z’indorerezi zari zisigaye zicunga umutekano muri Uvira, isaba ko MONUSCO yohereza ingabo za yo kuhafata inshingano zo kurinda umujyi. Ku Cyumweru mugitondo, abarwanyi ba Wazalendo bahise binjira muri Uvira, na ho ku mugoroba w’uwo munsi ingabo za FARDC na zo zatangiye kuwugeramo.

Mu cyumweru gishize, umuvugizi wa Leta ya Congo yatangaje ko hateganyijwe ibiganiro by’Abanyekongo ubwa bo bigamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano. Hagati aho, ibiganiro byateguwe n’abahuza b’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe ku kibazo cya DR Congo byakomereje i Lomé muri Togo.

Ubu hitezwe ko umuhuza mushya, usanzwe azwi muri iki kibazo, azahuza imbaraga zitandukanye mu biganiro bishya bigamije kugera ku mahoro arambye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

FARDC yongeye kugenzura Uvira (Ifoto: Interineti)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *