Karongi: Yishe umugore we amukase ijosi
Umugabo wo mu Karere ka Karongi witwa Bakundukize Emmanuel yishe umugore we Mujawingoma Chantal amukase ijosi nk’uko bitangazwa na BTN TV.
Uyu mugabo n’umugore bari batarabyarana umwana n’umwe babanaga mu buryo butemewe n’amategeko ndetse no mu makimbirane nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamushishi mu Murenge wa Murundi, Igirimpuhwe Alex.
Uyu mugore yari yarahisemo gutandukana n’umugabo we kuko yatekerezaga ko ashobora kuzamugirira nabi nubwo bari baturanye.
Bwana Igirimpuhwe ati: “Uyu mugore yari yarahisemo guhunga umugabo we kuko yatekerezaga ko ashobora kumugirira nabi. Yajyaga ambwira ibibazo bafitanye najya kubunga umugore akavuga ko uwo mugabo batazabana kuko ashobora kumwica. Aho umugabo avuka, aho umugore avuka n’aho babaga n’umugabo we, ni ingo zegeranye”.
Kugira ngo ngo uyu mugabo yice umugore we, yamusanze aho yari yagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo, ari kumwe na nyina wari waje gukura ibijumba byo kurarira. Akimubona azanye icyuma ariruka na nyina yiruka ajya gutabaza, ni bwo wa mugore yaguye mu mukingo, umugabo aba amugezeho amukata ijosi akoresheje cya cyuma.
Abantu baje batabaye, uwo mugabo abonye ko bagiye kumufata na we yagerageje kwiyahura yiteye icyuma mu ijosi ariko ntibyagira icyo bitanga.

Kanda hano hasi wumve iyo nkuru.
