AmakuruUbumenyi

Kinyinya: Umugabo yaguye gitumo umugore we ari gusambana n’umwigisha imodoka

Umugabo witwa Nsanzamahoro Claver yaguye gitumo umugore we Nyirangirimana Sarah ari kumuca inyuma ubwo yarimo asambana n’umwarimu umwigisha imodoka mu Mudugudu wa Giheka, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya w’Akarere ka Gasabo.

Bamwe mu baturage bari bakoze inteko aho iki gikorwa cyabereye, baganira na BTN TV dukesha iyi nkuru, bavuze ko uyu Sarah atari ubwa mbere bamubonye mu mazu y’uyu mugabo kuko ngo yajyaga aza bakiryamira bisanzwe aho bari bazi ko ari umugore we.

Uyu yagize ati: “Ni umugabo wazanye umugore w’abandi mu rugo rwe. Icyo navuga ni uko umuntu agomba kwirinda kuko ntabwo bikwiriye”.

Undi na we yagize ati: “Umugore ntabwo ari uw’ino aha n’umugabo ntabwo ari uw’ino. Umugabo afatiyemo umugore we ari kumuca inyuma”.

Ngo uyu mugore yari yavuye mu rugo afashe urugendo nk’ugiye ahantu kure hanyuma umugabo agira amakenga amugenda runono kugira ngo amenye aho agiye ibintu bigaragara ko yamukekaga kuko yaje kumubona yinjira mu rugo rw’undi mugabo.

Nyuma y’uko abasambanaga bamenye ko baguwe gitumo, banze gusohoka mu nzu kugeza ubwo umugabo yahamagaye ubuyobozi.

Aba baturage bakomeza bavuga ko uyu mwarimu wigisha muri “Driving School” uzwi ku izina rya “Teacher” akwiye guhanwa kuko aba ari gusenya ingo z’abandi bikamubera urugero hamwe n’abandi bashobora kuba bafite ingeso nk’ize kuko akura abagore mu Murenge wa Nduba aho abigishoriza imodoka, akabazana kubasambanyiriza mu mazu ye aherereye mu Kagari ka Kagugu, Umudugudu wa Giheka.

Mu burakari bwinshi, Claver avuga ko uyu mugabo wigisha imodoka witwa Edouard yamuhemukiye bikomeye kuko yamuhaye umugore we ngo amwigishe imodoka, atamumuhaye ng ajye amusambanya.

Ibiro by’Umurenge wa Kinyinya (Ifoto: Interineti)

Kanda hano hasi wumve iyi nkuru.

https://www.facebook.com/share/v/16z5bm5n1X

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *