Uburusiya bwiteguye gutanga ubufasha mu mubano w’u Rwanda na DRC
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gutanga umusanzu mu guhuza impande zihanganye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), hagamijwe gushakira amahoro uburasirazuba bw’iki gihugu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kabiri, Minisitiri Sergei Lavrov yavuze ko nta cyizere gihari cy’uko intambara imaze igihe mu burasirazuba bwa RDC ishobora guhagarara vuba, bitewe n’ibibazo bikomeye bimaze igihe kirekire bitarabonerwa ibisubizo birambye.
Lavrov yagize ati: “Uburusiya bufite umubano mwiza na Congo ndetse n’u Rwanda, kandi twifuza ko amakimbirane hagati y’impande zombi yarangira. Ariko kuvuga ko iyi ntambara ishobora guhagarara vuba, mu by’ukuri nta shingiro bifite.”
Yakomeje avuga ko mu gihe Uburusiya bwasabwa kugira uruhare nk’umuhuza, bwabyemera butazuyaje.

Ibi bibaye mu gihe Uburusiya ubwabwo bumaze hafi imyaka ine buri mu ntambara na Ukraine, imwe mu ntambara zikomeye zimaze igihe kirekire muri iki kinyejana, aho ibiganiro bitandukanye byageragejwe ariko bikaba bitaratanga umusaruro ugaragara.
Kuva mu 2021, umutwe wa M23 wongeye kwinjira mu mirwano n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Kuva icyo gihe, habayeho imbaraga zitandukanye zo gushakira amahoro akarere, zirimo ibiganiro byabereye i Nairobi, i Luanda, i Doha muri Qatar no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ariko nta n’imwe iratanga igisubizo kirambye.
Mu makuru dukesha BBC, mu kiganiro cye, Lavrov yabajijwe impamvu intambara itarahagarara burundu nubwo hari amasezerano y’amahoro aherutse gusinywa i Washington hagati ya Perezida Félix Tshisekedi wa RDC na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Yasubije ati: “N’ubwo hari imbaraga zagizwemo uruhare n’abayobozi barimo na Donald Trump, wavugaga ko iyi ntambara iri mu zo yavuze ko zahagaritswe, ni we ubwe waje kwemera ko yongeye kubura.”
Yakomeje avuga ko hari ibibazo bikomeye kandi bimaze igihe kirekire, bityo bidakemutse bidashoboka ko umuntu yavuga ko amahoro yagezweho. Yagarutse kandi ku mutwe wa M23, avuga ko n’ubwo utaremerwa n’amategeko mpuzamahanga, ari umutwe ufite imbaraga ku rwego rwa gisirikare.
Ku wa 4 Ukuboza 2025, Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame basinye amasezerano y’amahoro, ariko ntiyabujije ko imirwano ikomeza, aho ku wa 10 w’uko kwezi, umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Uvira.
Guverinoma ya RDC, impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (ONU) n’ibihugu by’iburengerazuba birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 mu buryo bw’intwaro n’abarwanyi. U Rwanda rukomeje guhakana ibi birego, rukavuga ko rwafashe gusa ingamba zo kwirinda ingaruka z’umutekano muke uva muri iyo ntambara.
Ku rundi ruhande, u Rwanda n’impuguke za ONU bishinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana n’inyeshyamba za FDLR, zishinjwa gushaka guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Guverinoma ya RDC na yo irabihakana, ikanavuga ko umusirikare wese wagaragara akorana n’izo nyeshyamba azahanwa by’intangarugero.
Nyuma y’iminsi itanu M23 ifashe Uvira, yatangaje ko igiye kuhava bitewe n’igitutu cyari cyayishyizweho, ariko imirwano ikomeza mu misozi ikikije uwo mujyi uri ku kiyaga cya Tanganyika.
Ku wa 18 Mutarama 2026, M23 yatangaje ko yavuye muri Uvira burundu, maze bukeye ingabo za Leta ya RDC zitangaza ko ari zo zigenzura uwo mujyi.
Kuva intambara yongeye kubura, M23 yafashe uduce dutandukanye two mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, harimo n’imijyi ikomeye nka Goma na Bukavu, byabaye nyuma y’imirwano ikaze yabaye mu ntangiriro z’umwaka wa 2025.
Mu gihe imbaraga mpuzamahanga zo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo zikomeje kunanirwa, biteganyijwe ko mu minsi iri imbere hazabaho ibiganiro bizahuza Abanyekongo ubwa bo, bigamije gushakira umuti urambye amakimbirane, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Leta ya Kinshasa.
