AmakuruPolitiki

DRC: Nyuma y’uko umugore wa Corneille Nangaa akatiwe urwo gupfa, umuvandimwe we yafunzwe

Umuryango wa Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, watangaje ko umuvandimwe we, Didier Nangaa, ari mu bantu bashya bo muri uwo muryango bamaze gufatwa n’ubutabera bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibintu bafata nk’akarengane no kuwibasira kudafite ishingiro.

Ku Cyumweru, uyu muryango wemeje ko Didier Nangaa amaze icyumweru afungiye mu biro by’iperereza by’igihugu biherereye mu mujyi wa Isiro, umurwa mukuru w’Intara ya Haut-Uélé. Corneille Nangaa azwi nk’umuyobozi wa politiki w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye avuga ko Didier Nangaa akurikiranweho ibirego bifitanye isano n’ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Radiyo mpuzamahanga RFI ivuga ko bamwe mu bagize umuryango wa Nangaa bahungiye mu mahanga, mu gihe abandi bafunzwe.

Biravugwa ko Didier Ilaani Nangaa yari yarigeze guhamagazwa inshuro nyinshi n’inzego z’umutekano kugira ngo abazwe ku byaha ashinjwa. Gusa umuryango we uvuga ko ibyo ari igitutu gishingiye ku isano bafitanye na Corneille Nangaa, aho bashimangira ko kuba umwe mu muryango wa Nangaa bidahita bisobanura kuba mu mutwe wa AFC/M23 nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Mu itangazo bashyize ahagaragara, bagize bati: “Kuba uri uwo mu muryango wa Nangaa ntibigomba kugushyira mu bikorwa bya AFC/M23″.

RFI ikomeza ivuga ko urubanza Didier Nangaa akurikiranyweho rufitanye isano n’amakimbirane yo mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, cyane cyane ajyanye n’impushya zo gucukura zahabu, ikibazo kimaze igihe kigaragara mu madosiye ajyanye na Corneille Nangaa.

Guverinoma ya DR Congo yakomeje iperereza ku bikorwa bikekwa ko bishobora gutera inkunga umutwe wa AFC/M23, bamwe bakabona ifatwa ry’abantu bo mu muryango wa Nangaa nk’igice cy’izo ngamba. Inzego z’umutekano zatangaje ko zirimo gusaka mu gace ka Wamba, mu Ntara ya Haut-Uélé, aho hakekwa ko hashobora kuba hahishwe intwaro. Aka gace ni na ho umuryango wa Nangaa ukomoka kandi ufitemo ibikorwa bitandukanye.

Si ubwa mbere ibikorwa nk’ibi bikozwe muri ako gace, kuko no mu 2024 habayeho igikorwa gikomeye cyo gusaka. Muri uwo mwaka, urugo rwa se wa Corneille Nangaa wari ufite imyaka 86 na rwo rwarasatswe n’inzego z’umutekano mu rwego rwo gushaka ibimenyetso.

Ikarita igaragaza Intara ya Haut-Uele aho umuryango wa Nangaa ukomoka

Kugeza ubu, nibura abantu batatu bo mu muryango wa Corneille Nangaa cyangwa abo bafitanye isano ya hafi bakatiwe igihano cy’urupfu. Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Leta ya Congo (ACP), muri bo harimo umugore we Yvette Lubanda Nazinda uri mu buhungiro, muramu we Fabrice Lubala Ntwali, ndetse na Brenda Monkango Nganga uvugwa nk’uwari ushinzwe ibiro bya Nangaa.

Aba bakatiwe hamwe n’abandi bayobozi bakuru ba M23 mu rubanza rwabaye umwaka ushize, nyuma ya ho Leta ya Congo isohora impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi.

Undi muvandimwe we, Christophe Nangaa wahoze ari guverineri w’Intara ya Haut-Uélé, bivugwa ko yahungiye i Dubai mu mwaka ushize kubera impungenge z’umutekano zishingiye ku isano afitanye na Corneille Nangaa, nk’uko byatangajwe na Africa Intelligence.

Na ho Baseane Nangaa Putters, undi muvandimwe we, afungiye muri gereza ya Ndolo nyuma yo gukatirwa n’urukiko rwa gisirikare mu 2024.

RFI ivuga ko abandi benshi bo mu muryango mugari wa Nangaa, barimo bishywa na babyara ba bo bagera hafi ku icumi, bafungiwe ahantu hatandukanye. Ikomeza ivuga kandi ko abantu bagera kuri 20 bo muri uwo muryango bahunze DR Congo mu myaka ibiri ishize, bakaba bari mu bihugu bituranye, mu bindi bice by’Afurika ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Didier Nangaa uvukananna Corneille Nangaa yafunzwe (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *