AmakuruUbuzima

Kayonza: Umwana w’imyaka 13 bamusanze amanitse mu giti cy’avoka yapfuye

Umwana w’imyaka 13 y’amavuko, Tuyishimire Prince, ukomoka mu Murenge wa Nyamirama w’Akarere ka Kayonza, bamusanze amanitse mu giti cy’avoka yapfuye bakeka ko yiyahuye.

Abaturanyi be baganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru bavuze uko babibonye n’uko bafashe urupfu rw’uyu mwana.

Uyu yagize ati: “Uyu mwana yanciyeho ajya ku ishuri ndi guhinga mu rutoki iwanjye kuko hagati ya rwo harimo inzira banyuramo bajya ku ishuri. Ariko mu kugaruka sinzi aho yanyuze kuko ntiyongeye kuhanyura, ubwo yanyuze ahandi. Mpinguye nka saa tatu, barambwira ngo: ‘Prince yiyahuye amanitse mu giti cy’avoka’. Nje kureba nsanga amanitsemo koko yamaze no gupfa”.

Undi na we yagize ati: “Nahageze mu bambere nsanga amanitse mu giti, hasi hari ameza hejuru hari ikaâmba (umugozi)”.

Aba baturage nta mpamvu batanga yaba yateye uyu mwana kwiyahura kubera ko babonaga nta n’ikibazo yari asanzwe afite iwabo ari na yo mpamvu urupfu rwe rwabababaje.

Umwe muri bo yagize ati: “Ni umwana witondaga. Ariko ni umwana w’umuzanano kuko umugore wo muri uru rugo si ho yamubyariye”.

“Nanjye yambabaje rwose. Twibajije impamvu yiyahuye, yatuyobeye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Kagabo Jean Paul, yavuze ko mu iperereza ry’ibanze nta mpamvu n’imwe yagaragaye yari gutuma uyu mwana yiyahura. Icyakora avuga ko yari umwana ukunda guhora acecetse ndetse avuga ko iperereza rikomeje.

Yagize ati: “Ikigaragara cyo umwana yishwe n’umugozi dushingiye ku bimenyetso twasanze aho yapfiriye. Ariko tubajije batubwiye ko uwo mwana yahoraga acecetse yigunze, yavugaga makeya. Yari yagiye ku ishuri ahita agaruka asanga nyina mu rugo amubajije impamvu agarutse amubwira ko azasubirayo ejo. Nyina yahise ajya kwahira imigozi, umugabo wa nyina aje asanga umwana yimanitse ni ko guhamagara nyina ahita agaruka mu rugo”.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Biravugwa ko uwo mwana yiyahuje umugozi (Ifoto yakuwe kuri interineti)

kanda hano hasi wumve iyo nkuru.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *