AmakuruPolitiki

Menya impamvu Perezida Macron yambaye indorerwamo z’abapilote kandi ari mu cyumba cy’inama

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama mpuzamahanga ya Davos ku wa Kabiri, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yagarutsweho cyane kubera amagambo akakaye yashinje Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump arimo gukoresha iterabwoba rishingiye ku misoro.

Ibi byakurikiye icyemezo cya Trump cyo gukangisha ibihugu umunani by’i Burayi byanze igitekerezo cye cyo kwigarurira Greenland.

Icyakora, uretse ibyo Macron yavuze, hari n’ikindi kintu cyatangaje benshi: indorerwamo yahisemo kwambara. Perezida w’u Bufaransa yagaragaye yambaye indorerwamo z’abapilote zigarura urumuri rufite ibara ry’ubururu, kandi azambariye mu nzu, mu gihe yavugaga mu nama y’ubukungu ya World Economic Forum.

Nubwo Macron atigeze asobanura impamvu yo kwambara izo ndorerwamo, ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko bishobora kuba bifitanye isano n’ikibazo cy’ubuzima nk’uko tubikesha BBC.

Mu cyumweru cyari cyashize, yagaragaye mu birori bya gisirikare mu majyepfo y’igihugu afite ijisho ritukura, ari na ho yaje kwambara indorerwamo nk’izo.

Ubwo yavuganaga n’abasirikare, Macron yagerageje kugabanya uburemere bw’icyo kibazo, avuga ko ari “akantu gato katagira icyo gatwara,” anasaba imbabazi ku isura y’ijisho rye. Yabigize urwenya, abyita “ijisho ry’ingwe” (l’œil du tigre), yifashishije indirimbo y’itsinda Survivor yakoreshejwe muri filime Rocky III yo mu 1982, avuga ko kuri we ari ikimenyetso cy’ubushake n’ubwiyemezi.

Amakuru aturuka mu Bufaransa avuga ko Macron ashobora kuba afite indwara yitwa sub-conjunctival haemorrhage iterwa no gucika kw’agatsi k’amaraso ko mu jisho.

Ni indwara idatera ububabare, idahungabanya kureba kandi akenshi iba yakize mu byumweru bibiri. Ishobora guterwa no kwitsamura, gukorora cyane cyangwa gukuba ijisho, kandi abantu bafite umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyangwa diyabete baba bafite ibyago byinshi byo kuyirwara.

Nubwo indorerwamo z’izuba zidafasha mu kuvura iyo ndwara, abarwayi bashobora kuzambara kugira ngo birinde amaso y’abantu.

Umuganga akaba n’umusesenguzi w’itangazamakuru, Jimmy Mohamed, yabwiye RTL ko Macron yabihisemo kubera ko ari umuntu uzwi cyane ushobora gukurura impaka cyangwa guhabwa isura itari yo, bityo indorerwamo zikamufasha kurinda isura ye rusange, nubwo zidafasha mu kuvura ijisho.

Iki cyemezo cya Macron cyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamwise “kéké”, ijambo ry’urufefeko mu Bufaransa risobanura amaringushyo. Abandi babifashe nk’urwenya, bamugereranya na “cyborg” cyangwa umukinnyi wa filime Tom Cruise muri Top Gun, filime yo mu 1986 yatumye indorerwamo z’abapilote ziba imideli.

Mu ijambo rye, Macron yambaye izo ndorerwamo, yanaburiye ko isi iri kwerekeza ku butegetsi bw’igitugu no ku rwego mpuzamahanga rutubahiriza amategeko, aho ibihugu bimwe bitangira kongera kwerekana ibyifuzo byo kwigarurira ibindi. Yavuze ko ibi bigaragara cyane mu gihe imisoro ikoreshwa nk’intwaro yo guhungabanya ubusugire bw’ibihugu.

Donald Trump aherutse gutangaza ko ashobora gushyiraho umusoro wa 200% ku nzoga z’u Bufaransa, zirimo divayi na shampanye byoherezwa muri Amerika, nyuma y’uko Ubufaransa bwanze kwifatanya n’umushinga wa Gaza Trump yise “Board of Peace”.

Perezida Macron yagaragaye yambaye indorerwamo z’abapilote kandi ari mu cyumba cy’inama (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *