Kigali-Mwendo: Aratabaza kubera akarengane akorerwa n’umukire
Nyiraminani Angelique, umuturage wo mu Murenge wa Kigali, Akagari ka Mwendo wo mu Karere ka Nyarugenge, aratabaza avuga ko akorerwa akarengane n’umukire Bizimana Didier.
Nk’uko yaganiriye na Kigali24, Nyiraminani avuga ko Bizimana yategetse umushumba we kuragira mu myaka ye irimo imyumbati n’ibisheke, bihinze mu gishanga giherereye aho i Mwendo.
Yagize ati: “Bizimana yanyoneshereje imyaka. Hano harimo imyumbati n’ibisheke bikuze. Abwira abantu ngo buri wese acemo ibyo ashaka ajye kurya ni “promotion” abahaye. Bamwe baraje barahira, abandi baratema”.
Akomeza avuga ko akibimenya yamanutse aza kubaza umushumba wa Bizimana uwamuhaye uburenganzira bwo kumwoneshereza.
Ati: “Ndamanuka mbwira uriya mugabo nti: ‘Ni nde wakubwiye kunyoneshereza’? Arambwira ngo: ‘Njyewe noherejwe jya kurega aho ushaka hose, ubwo nta burenganzira ufite aha’. Ndazikabukira ngo zivemo ngeze ruguru azisubizamo nanga gukomeza kurwana n’umuntu kandi ndwaye maze iminsi mvuye no mu bitaro”.

Umushumba wa Bizimana ntahakana ko yabitegetswe na shebuja kuko ngo umurima yawuguze, Nyiraminani agasabwa gukuramo imyaka ye, igihe cyarenga, Bizimana agahitamo guturiramo inka.
Ati: “Njye nta cyaha mfite n’Imana irabizi, simburana. Njye nzaharagira mpaka ni mu kwanjye. N’abaturage barabizi impapuro zaranditswe, zaratanzwe. Hose yahishyuye amafaranga ye. Bamuhaye igihe cyo kuvamo asuzugura ubuyobozi”.
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko ari ugusuzugura umuntu ashingiye ku kuba nta bushobozi.
Umwe muri bo ati: “Twabwiye Bizimana tuti: ‘Niba waraguze ahantu umuntu akanga kuvamo, wagiye ukibutsa ubuyobozi bukaza bukaguhesha ahantu hawe?’ Kuko ubundi Bizimana yaguze na Gahamanyi, noneho Nyiraminani yatishije na Gahamanyi. Ntabwo Bizimana yagombaga guturiramo inka. Noneho inka zarariye n’abantu bajyamo baraca”.

Raporo y’Akagari ka Mwendo yo ku wa 13 Mutarama 2026, igaragaza ko hangijwe ibisheke umunani n’imyumbati bihwanye n’agaciro k’ibihumbi mirongo itatu (30,000FRw) ari na yo Bizimana agomba gutanga. Mu gihe nyir’ubwite yabihakanye agaragaza ko umurima we bawangije cyane ndetse ashengurwa n’uko ngo Bizimana yamubwiye ko icyo yamumarira ari ukumuha agafu k’ubugari kuko nta handi yamurega.
Nyiraminani ati: “Nabwiye Gitifu nti: ‘Wanditse ibitaravuzwe’. Yanditse ko ikiregerwa ari ubwone bw’imyumbati n’ibisheke umunani. Buriya uriya murima ungana kuriya ni ibisheke umunani”?
Bizimana Didier ntahakana ibivugwa n’abaturage hamwe na Nyiraminani. Ati: “Ibyo bintu biri mu buyobozi, ntakwiye kuba akiri muri iyo sambu. Igihe bamuhaye cyo gukuramo imyaka ye, cyararangiye. Kuko inyandiko ivuga ko yakagombye kuba yarakuyemo imyaka ye tatiki ya 31 Ukuboza 2025”.
Amategeko y’Umujyi wa Kigali avuga ko nta wemerewe kuragira inka ku gasozi, mu gihe Bizimana afatwa nk’ikitabashwa muri aka Kagari.
Nihamenyekana amakuru y’icyakozwe kuri iki kibazo tuzayabagezaho.


