Ukraine, Amerika n’Uburusiya mu biganiro
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko hateganyijwe ibiganiro by’impande eshatu bigamije gushakira umuti intambara yo muri Ukraine, bizahuza Ukraine, Uburusiya na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ibyo biganiro bizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), bikaba byemejwe nyuma y’inama Zelensky yagiranye na Perezida w’Amerika, Donald Trump i Davos.
Trump yavuze ko iyo nama yagiranye na Zelensky yagenze neza, mu gihe intumwa ye, Steve Witkoff, yahise yerekeza i Moscow kuganira na Perezida Vladimir Putin. Witkoff, wari uherekejwe na Jared Kushner, umukwe wa Trump, yatangaje ko hari icyizere cyo kugera ku masezerano, avuga ko hasigaye ikibazo kimwe gusa kitarumvikanwaho, nubwo atagitanzeho ibisobanuro birambuye.
Nyuma, Zelensky yasobanuye ko iyo ngingo igikomeye ari ejo hazaza h’utundi duce two mu burasirazuba bwa Ukraine twafashwe n’Uburusiya, birimo n’akarere ka Zaporizhzhia kigaruriwe kuva muri Werurwe 2022. Yavuze ko ikibazo nyamukuru ari ubutaka, ashimangira ko n’Uburusiya bugomba kuba bwiteguye kumvikana, atari Ukraine yonyine.
Zelensky yavuze ko ibiganiro by’impande eshatu bishobora gutanga amahitamo atandukanye ku mpande zose, anatangaza ko Ukraine izoherezamo itsinda ririmo abayobozi bakuru b’umutekano n’ingabo. Muri abo harimo Rustem Umerov, ushinzwe inama y’igihugu y’umutekano n’ingabo, Kyrylo Budanov, umuyobozi w’ibiro bya Perezida, David Arakhamia, umuhuza mukuru, ndetse na Andrii Hnatov, Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za Ukraine.

