U Rwanda rwemereye USA ko rukorana na M23 mu by’umutekano
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Madamu Mukantabana Mathilde, yatangaje ko u Rwanda rukorana n’umutwe wa AFC/M23 mu rwego rw’umutekano, ashimangira ko ibyo bikorwa bigamije kurinda igihugu n’abaturage ba cyo, no gukumira ibyago by’iterabwoba na jenoside bishobora guturuka hakurya y’umupaka.
Mu itangazo rye, Ambasaderi Mukantabana yavuze ko uburemere bw’ibibazo by’umutekano byaturutse ku mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), n’ingaruka byagize ku mahame y’umutekano u Rwanda rwashyizeho nyuma ya ho, bidashobora gusuzugurwa.
Ibi yabitangaje nyuma y’ikigamiro yagiranye na komite y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yiga ku bibazo by’Afurika ikuriwe na Chris Smith.
Yasobanuye ko AFC/M23 ari umutwe wigenga w’Abanye-Congo ufite ibirego bifatika ushinja ubutegetsi bwa Kinshasa, birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu n’ivangura rikorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi, kudashyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yashyizweho mu myaka irenga makumyabiri ishize, ndetse no gukumirwa mu mibereho ya politiki.
Ambasaderi Mukantabana yavuze ko nubwo u Rwanda na AFC/M23 bahuriza ku nyungu zo kurinda Abatutsi bo muri DRC ibitero by’umutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe n’ingabo za FARDC, inyungu z’u Rwanda zitagarukira aho gusa.
Yagize ati: “Intego nyamukuru ni ugukumira ko habaho indi jenoside yambukiranya imipaka, nk’uko byabaye mu mpera z’imyaka ya 1990, ishobora guhungabanya kubaho kw’igihugu cyacu.”
Yongeyeho ko u Rwanda rudashaka kwivanga mu bya politiki bya DRC cyangwa kugena icyerekezo cy’ubutegetsi bw’icyo gihugu, kandi ko rutashyigikira imitwe yitwaje intwaro nk’isimbura imiyoborere ishingiye ku kwinjiza no guhagararira abaturage bose.
Ambasaderi Mukantabana yasobanuye ko ingamba z’u Rwanda zo kwirwanaho zifite intego imwe yo kurinda abaturage ba rwo no gukumira ibyago bya jenoside bishobora guturuka ku bitero byambukiranya imipaka, anongeraho ko izo ngamba zizagenda zihinduka uko urwego rw’icyago rugabanuka, hashingiwe ku nzira y’ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington.

