Icyo umudepite w’Amerika abona nk’igisubizo ku ntambara yo muri DRC
Umwe mu badepite bahagarariye leta ya Texas mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba M23 b’Abanyekongo mu nzego z’umutekano za leta ya DR Congo, ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere mu gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro ya Congo, bishobora kuba umusingi w’amahoro arambye mu burasirazuba bw’icyo gihugu bumaze imyaka myinshi mu ntambara.
Depite Ronny Jackson, usanzwe ari umuganga wanabaye mu gisirikare cy’Amerika, yabivugiye mu nama ya Komite y’Ububanyi n’Amahanga mu Nteko ya Amerika, yabaye ku wa Kane w’ejo hashize, yari ihamagariye leta gusobanura aho igeze ishyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Washington yasinywe mu kwezi gushize hagati ya DR Congo n’u Rwanda.
Umuyobozi w’iyo komite, Chris Smith, yasobanuye ko inkingi nyamukuru y’ayo masezerano igizwe n’ibyiciro bine by’ingamba impande zombi ziyemeje gushyira mu bikorwa. Izo ngamba zishingiye ahanini ku kuba u Rwanda rwaremeye kuvana ingabo za rwo ku butaka bwa Congo, ariko bikazashingira ku kuba DRC yubahirije gahunda yo gusenya burundu umutwe wa FDLR.
Smith, uhagarariye leta ya New Jersey, yavuze ko imizi y’iyi ntambara ikomeje kwaguka mu buryo buteye impungenge, ashimangira ko FDLR n’ingengabitekerezo ya yo ya jenoside bikomeje kuba isoko y’akaga u Rwanda rubona mu burasirazuba bwa Congo. Yongeyeho ko hari icyizere ko uduce twa FDLR twaba tugenzurwa na M23 n’u Rwanda, bityo asaba kumenya ingamba ziri gufatwa mu kwambura intwaro abo barwanyi.
Ku ruhande rwa leta y’Amerika, Sarah Troutman, wungirije ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yemeje ko FDLR ikomeje kuba ikibazo gikomeye cy’umutekano kandi ko idakwiye na gato kwemererwa gukorera mu burasirazuba bwa Congo. Yagize ati: “Tukomeje gusaba leta ya DRC gusenya FDLR nk’uko babyiyemeje mu masezerano, kandi turifuza kubona intambwe ifatika irenzeho iganisha kuri iyo ntego”.
Impungenge ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano

Depite Sara Jacobs wo muri California we yagaragaje ko impande zombi ziri kunanirwa kubahiriza ibyo zemeranyijweho i Washington mu kwezi k’Ukuboza gushize. Yavuze ko hari ibimenyetso by’uko u Rwanda rukomeje gufasha M23 binyuze mu kohereza ingabo, aho imibare iheruka ivuga ko hagati y’ingabo 5,000 na 7,000 z’u Rwanda zaba ziri muri Congo, hatabariwemo n’igitero cyabereye i Uvira, ibintu avuga ko bihonyora ubusugire bwa DRC.
Yongeyeho ko n’ingabo za Congo, nk’uko bivugwa, zakomeje gukorana na FDLR, bikaba binyuranyije n’ibikubiye mu masezerano. Sara Jacobs yavuze ko n’ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Amerika, Marco Rubio, yavuze ko Amerika izakoresha ububasha bwa yo mu gutuma amasezerano yubahirizwa, kugeza ubu nta bihano bishya cyangwa ibyemezo bikomeye byafatiwe u Rwanda cyangwa M23. Ku bwe, amahoro ashoboka ari uko u Rwanda ruhagaritse gufasha M23 rukava no ku butaka bwa Congo.
Ku bwa Ronny Jackson ariko, igisubizo kirambye cy’amahoro mu burasirazuba bwa DRC kigomba gushingira ku nyungu z’ubukungu zihuriweho n’ibihugu byo mu karere birimo u Rwanda, u Burundi na Uganda, byose bikungukira mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro menshi aboneka muri ako gace. Yashimangiye ko n’abaturage ba Congo bagomba kubona inyungu zitaziguye zivuye muri ubwo bukungu, binyuze mu kubakirwa ibikorwa remezo no kubyaza umusaruro ubutaka bwa bo.
Yagize ati: “Leta ya DRC ikwiye gushyiraho gahunda yo kwakira Abanyecongo bagize M23, bakinjizwa mu nzego z’umutekano z’igihugu, yaba mu gisirikare cyangwa izindi nzego. Hakwiye kubaho uburyo bwo kwinjiza M23 mu ngabo, impande zombi zikabona ko ziri kungukira mu kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro. Njye mbona ari bwo buryo bwonyine bwageza ku mahoro arambye”.

Sarah Troutman na we yagaragaje ko ikibazo cyo kwinjiza M23 mu ngabo za Congo ari imwe mu ngingo zikomeye ziri mu biganiro byabereye i Doha, avuga ko kizakomeza kuganirwaho no mu biganiro biri imbere. Yongeyeho ko Amerika ishyigikiye cyane iyo mihate kandi izakomeza gutanga ubufasha bwa tekinike mu gihe ibiganiro bizaba bikomeje.
Gusa ku ruhande rwa leta ya Congo, iyo ngingo yagiye yamaganwa kenshi. Mu mpera za Nzeri umwaka ushize, umudepite wo mu ishyaka riri ku butegetsi yashyikirije inteko ishinga amategeko umushinga w’itegeko usaba ko abahoze mu mitwe yitwaje intwaro batemererwa kwinjizwa mu ngabo cyangwa mu nzego za leta batabanje gukurikiranwa n’ubutabera.
