‘Nyuma ya Uvira…tuzafata Bukavu, Goma, Bunagana hose’ – Guverineri wa Kivu y’Epfo ageze muri Uvira avuye aho yahungiye
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo iri mu maboko ya leta, Jean Jacques Pulusi, yongeye kugaruka mu Mujyi wa Uvira kuri uyu wa Gatanu, aturutse i Bujumbura mu Burundi, nyuma y’aho abarwanyi b’umutwe wa M23 bari bawuvuyemo mu cyumweru gishize.
Mu minsi ishize, ubuyobozi bwa Guverineri Pulusi bwakoraga bwerekeza i Bujumbura, nk’uko byagaragazwaga n’amatangazo aheruka gushyirwa ahagaragara n’intara. Icyakora, mu kiganiro yahaye BBC Gahuzamiryango mu cyumweru gishize, Pulusi yari yavuze ko ari mu Mujyi wa Baraka, muri teritwari ya Fizi.
Nubwo Guverineri yasubiye i Uvira, umupaka uhuza uyu mujyi n’u Burundi uracyafunze. Umunyamakuru wigenga ukorana na BBC wagiye aho byabereye yemeje ko uwo mupaka wafunguwe by’igihe gito gusa kugira ngo Pulusi n’abo bari kumwe binjire mu gihugu, uhita wongera gufungwa.
Abaturage b’i Uvira n’abari mu bice biyegereye bakomeje kugaragaza icyizere n’icyifuzo cyo kubona umupaka ufungurwa burundu, kuko ari wo shingiro ry’ubuhahirane n’ubucuruzi hagati ya Uvira na Bujumbura.
Guverineri Pulusi yari yahungiye bwa mbere mu kwezi kwa Gashyantare 2025, ava mu mujyi wa Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Epfo, nyuma y’uko wafashwe na M23, yerekeza i Uvira. Mu kwezi gushize, yongeye guhunga ubwo Uvira na ho yafatagwaga n’uwo mutwe, aho amakuru avuga ko yabanje kwerekeza i Baraka, mbere yo guhungira i Bujumbura mu Burundi.
Mu butumwa yatanze akigera i Uvira, Pulusi yijeje abaturage ko imitungo ya bo yatwawe izagarurwa, anizeza ko abakozi ba leta bazatangira guhembwa mu cyumweru gitaha. Yabwiye kandi abaturage bari baje kumwakira ko azanye ubutumwa bwa Perezida Félix Tshisekedi, bubizeza ko intambara izarangira.
Yagize ati: “Ubutumwa tuzanye ni ubw’amahoro no kumvikana. Hari abavuga ngo muzice Abanyamulenge, mubatuke cyangwa mubirukane hano, oya! Ibyo ntimubikore”.
Aya magambo yayavuze mu gihe imiryango itari iya leta, irimo Human Rights Watch, yatangaje impungenge z’uko Abanyamulenge batuye i Uvira bashobora kugirirwa nabi mu bikorwa byo kwihorera, bashinjwa kuba bafitanye isano na M23. Amakuru agaragaza ko imiryango igera ku 1,000 y’Abanyamulenge yavuye mu byayo ihunga ijyana n’uwo mutwe, ubu ikaba iri mu mujyi wa Kamanyola.
Guverineri Pulusi yanongeye gutangaza ko Perezida wa Repubulika yamuhaye ubutumwa bwo kubwira abaturage ko urugamba ruzakomeza, aho yagize ati: “Nyuma ya Uvira tuzafata Kamanyola, nyuma ya Kamanyola tuzafata Bukavu, Goma, Bunagana n’ahandi hose.”
Ingabo za FARDC n’ubuyobozi bwa leta byongeye kwinjira mu Mujyi wa Uvira nyuma y’uko abarwanyi ba M23 bawuvuyemo, ku gitutu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nk’umuhuza, usaba ko amasezerano ya Washington, yasinywe mbere y’ifatwa rya Uvira, yubahirizwa.
Guverineri Pulusi ntiyasobanuye neza niba ubutumwa bwo “kurwana” yatangaje buvuga gukomeza intambara ya gisirikare cyangwa gukomeza inzira ya dipolomasi.
Ku rundi ruhande, umutwe wa M23 ushinja leta kuvuga ko ingabo za FARDC ari zo zigaba ibitero ku birindiro byawo, bigatuma wivuna ukirwanaho unafata utundi duce. Leta ya Congo na yo ivuga ko M23 ifatanyije n’ingabo z’u Rwanda mu kugaba ibyo bitero, mu gihe u Rwanda ruhakana ibyo birego.

