AmakuruPolitiki

Menya abaperezida bamaze gufatwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangiye kuburanisha Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, nyuma y’igitero cy’igisirikare cyagabwe ku gihugu cye ku itegeko rya Perezida Donald Trump, bikarangira afashwe. Maduro ashinjwa kugira uruhare mu bucuruzi butemewe bw’ibiyobyabwenge.

Iki gikorwa cyamaganywe bikomeye ku rwego mpuzamahanga. Umuryango w’Abibumbye (Loni) watangaje ko ifatwa rya Perezida Maduro ari uguhonyora amategeko mpuzamahanga agenga ubwigenge bw’ibihugu.

Ku rundi ruhande, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zivuga ko iki gikorwa kiri mu murongo w’iperereza ryari rimaze igihe kirekire ku ruhare rwa Maduro mu byaha bikomeye, birimo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha byambukiranya imipaka.

Amerika ivuga ko atari ubwa mbere ifashe umukuru w’igihugu kigenga, ishingiye ku byo imushinja.

Venezuela – Nicolas Maduro

Nicolas Maduro wa Venezuela ubwo yafatwaga ku wa 3 Mutarama 2026 (Ifoto: BBC)

Nicolas Maduro ni we Perezida wa Venezuela uherutse gufatwa n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Amezi menshi mbere y’ifatwa rye, inzego z’ubutasi z’Amerika zari zimaze igihe zimukurikiranira hafi.

Itsinda rito, ririmo n’abantu bake bo mu butegetsi bwa Venezuela, ryatangaga amakuru arambuye ku buzima bwe bwa buri munsi: aho yararaga, ibyo yaryaga, imyambaro ye, ibyo yitwazaga, ndetse n’inyamaswa yakundaga kuba ari kumwe na zo, nk’uko amasoko ya gisirikare abitangaza.

Igikorwa cyo kumufata cyiswe “Operation Absolute Resolve”, cyarangiye gutegurwa mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza 2025. Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama 2026, ahagana saa tanu z’ijoro, Perezida Donald Trump yatanze itegeko ryo guta muri yombi Nicolas Maduro.

Trump yakurikiye iki gikorwa ari iwe i Mar-a-Lago muri Leta ya Florida, ari kumwe n’umuyobozi w’ikigo cya CIA gishinzwe ubutasi bwo hanze, John Ratcliffe, hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Amerika, Marco Rubio.

Indege z’intambara zirenga 150 zagize uruhare muri iki gitero cyo mu ijoro. Ahagana saa munani z’ijoro, ibisasu byatangiye kumvikana mu murwa mukuru Caracas, hiyongeraho umwotsi mwinshi mu kirere, mu gihe amashanyarazi yari yazimye henshi.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ibibanza bitanu by’ingenzi byibasiwe, birimo ibikorwa remezo bya gisirikare n’ubwirinzi bwo mu kirere bwa Venezuela. Igihe ingabo z’Amerika zageraga ku rugo rwa Maduro, habayeho kurasana mu gihe gito.

Maduro yafashwe agerageza kwikingirana mu cyumba cyihariye, ariko ntiyabashije gufunga umuryango. Yahise ajyanwa i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho ari kuburanishirizwa.

Iraki – Saddam Hussein

Saddam Hussein ubwo yagaragaraga yambaye amapingu mu 2004 (Ifoto: BBC)

Mu Kuboza 2003, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafashe Perezida wa Iraki, Saddam Hussein, nyuma y’igitero cyari cyagabwe kuri icyo gihugu gishinjwa gutunga intwaro za kirimbuzi.

Saddam yafashwe hashingiwe ku makuru y’ubutasi yavugaga ko yari yihishe mu mwobo muto hafi y’ikiraro kiri mu gace ka Tikrit, aho yavukiye. Igikorwa cyo kumufata cyari kiyobowe na Koloneli James Hickey, wavuze ko Saddam yishyikirije ingabo mbere y’uko batera igisasu.

Umugabo wari wafashwe i Bagdad umunsi umwe mbere ni we watanze amakuru y’aho Saddam yari yihishe. Yakuwe muri uwo mwobo ahagana saa yine n’igice z’ijoro, afatwa nta kurwana abigizemo uruhare.

Saddam Hussein yaje guhamywa ibyaha byibasiye inyokomuntu, cyane cyane uruhare rwe mu kwica Abashiite 148. Yamanitswe ku wa 30 Ukuboza 2006 i Bagdad.

Panama – Manuel Noriega

Manuel Noriega yafashwe n’Amerika mu 1989 (Ifoto: BBC)

Mu Kuboza 1989, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagabye igitero kuri Panama zigamije gukuraho Perezida Manuel Noriega, zimushinja ruswa, kwica demokarasi, magendu y’ibiyobyabwenge n’itotezwa ry’abaturage.

Iki gitero cyabaye ku wa 20 Ukuboza 1989, kirimo ingabo zirenga 20,000 zateye Panama mu kirere, ku butaka no mu mazi. Perezida w’Amerika George H. W. Bush yatangaje ko intego yari iyo kurinda Abanyamerika no gushyira Noriega imbere y’ubutabera.

Noriega yahungiye mu biro bya Vatikani byo mu mujyi wa Panama, ariko aza kwishyikiriza ku wa 3 Mutarama 1990. Yajyanywe i Miami aho yakatiwe n’urukiko rw’Amerika rumuhamya ibyaha bya magendu y’ibiyobyabwenge n’imitungo itemewe.

Yapfiriyeyo mu 2017 afite imyaka 83.

Honduras – Juan Orlando Hernández

Juan Orlando Hernández yari Perezida wa Honduras ubwo yafatwaga (Ifoto: BBC)

Juan Orlando Hernández wahoze ari Perezida wa Honduras yafashwe muri Gashyantare 2022 nyuma yo kuva ku butegetsi. Amerika yamushinje ruswa n’ubufatanye mu magendu y’ibiyobyabwenge.

Yafatiwe iwe mu murwa mukuru Tegucigalpa, ahita yoherezwa muri Amerika. Mu 2024, urukiko rwa New York rwamuhamije ibyaha byo gutegura kohereza kokayine muri Amerika no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu Kuboza 2025, Perezida Donald Trump yahaye Hernández imbabazi, amukuraho igihano cy’imyaka 45 yari yarakatiwe, avuga ko urubanza rwe rwari urwa politiki. Iki cyemezo cyateje impaka ndende ku rwego mpuzamahanga.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *