AmakuruPolitiki

Reverien Ndikuriyo abaye uwa mbere ugiye kuyobora CNDD-FDD manda ebyiri

Reverien Ndikuriyo yatorewe gukomeza inshingano zo kuba umunyamabanga mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, manda ya kabiri cy’imyaka itanu. Ni ubwa mbere umuntu umwe agiye kuyobora iri shyaka manda ebyiri zikurikiranya kuva ryatangira kuyobora igihugu mu 2005.

Ibi byemejwe n’inama y’inteko rusange y’ishyaka yabereye mu Mujyi wa Gitega kuri uyu wa 25 Mutarama 2026. Iyo nama yari yabanjirijwe n’iminsi itatu y’amasengesho ahuje amadini atandukanye yo gushimira Imana, yatangiye ku wa Kane agasozwa ku wa Gatandatu.

Muri iyo nama, Cyriaque Nshimirimana na we wari usanzwe ari umwungiriza wa Ndikuriyo, yongeye kwemezwa kuri uwo mwanya.

Mu ijambo yagejeje ku banyamuryango b’ishyaka, Reverien Ndikuriyo yemereye Abarundi ko azakora ibishoboka byose kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza, by’umwihariko mu gihe igihugu kimaze igihe gihura n’ikibazo cy’ibura ry’amafaranga y’amahanga, cyagize ingaruka ku bicuruzwa bitandukanye birimo n’ibikomoka kuri peteroli.

Yagize ati: “Turabasezeranya ko tuzitanga byimazeyo kugira ngo ishyaka ryacu rirusheho gutera imbere, bityo Abarundi bagere ku mibereho myiza. Turasaba buri wese gukorana umurava, tugatekereza ku hazaza h’imiryango yacu, dukora cyane kuko abakuru bacu bavuze ko ushaka gutera imbere agomba kubiharanira.”

Kuva CNDD-FDD yafata ubutegetsi, nta muntu n’umwe wari warigeze ayobora ishyaka muri manda irenze imwe, yaba ari mu mwanya w’umukuru w’ishyaka wigeze kubaho, cyangwa mu mwanya w’umunyamabanga mukuru washyizweho mu 2016.

Reverien Ndikuriyo (Ifoto: Interineti)

Mu 2005, ishyaka ryari riyobowe na Huseein Radjabu, ariko ntiyasoje manda ye kubera amakimbirane yavutse mu ishyaka, bituma mu 2007 asimbuzwa Jérémie Ngendakumana. Uwo na we yamaze manda imwe gusa, maze mu 2012 asimburwa na Pascal Nyabenda, wakomeje izo nshingano kugeza mu 2016, igihe inzego z’ishyaka zahindurwaga, umwanya w’umukuru w’ishyaka ugakurwaho, hashyirwaho uw’umunyamabanga mukuru.

Muri icyo gihe, Évariste Ndayishimiye ni we watorewe kuba umunyamabanga mukuru, aza gusimburwa na Reverien Ndikuriyo mu 2021, ubwo yatangiraga manda ye ya mbere.

Ndikuriyo yabaye umwe mu barwanyi ba CNDD-FDD mu gihe yari ikiri umutwe witwaje intwaro urwanya leta, mu ntambara y’imbere mu gihugu yatangiye nyuma y’iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye mu 1993. Nyuma y’amasezerano yo guhagarika intambara yasinywe mu 2003, yasubiye mu buzima busanzwe, atangira gukora inshingano zitandukanye mu buyobozi bw’igihugu.

Mbere yo kuba umunyamabanga mukuru wa CNDD-FDD, Ndikuriyo yigeze kuba Guverineri w’Intara ya Makamba akomokamo, aba intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko, anaba senateri, ndetse anayobora Inteko Ishinga Amategeko kuva mu 2015 kugeza mu 2020.

Uretse ibikorwa bya politiki, Reverien Ndikuriyo azwi kandi mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Burundi. Yigeze kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi (FFB), anagira uruhare mu gushinga ikipe y’umupira w’amaguru yo mu ntara ya Makamba yitwa Aigle Noir.

Reverien Ndikuriyo (ibumoso) na Perezida Ndayishimiye (iburyo) (Ifoto:BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *