Ngoma: Abasore bane basambanyije umukobwa ku ngufu nyuma yo kumukubita inyundo mu mugongo
Umukobwa wo mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Cyerwa, Umurenge wa Gashanda w’Akarere ka Ngoma, yasambanyijwe ku ngufu n’abasore bane nyuma yo kumuca intege bamukubise inyundo mu mugongo.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa 23 Mutarama 2026, ubwo uyu mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 19 yari avuye aho yari yatumwe n’ababyeyi be, hanyuma abo basore bakamutegera mu nzira bakamusambanya ku gahato nk’uko BTN TV dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Ngo uyu mukobwa yabanje kurwana na bo yitabara ariko kuko bari benshi kandi bafite intwaro gakondo zirimo inyundo n’imihoro, baramuganza nyuma yo kumukubita inyundo mu mugongo acika intege, hanyuma bamwe bafata amaboko n’amaguru ari na ko bamusambanya basimburana.
Mukuru we yagize ati: “Murumuna wanjye yari avuye aho yari yagiye kureba umuntu. Ageze hariya hepfo ku gishanga, hari nka saa mbili, ahura n’abasore bane baramuhohotera bamufata ku ngufu bamaze kumukubita inyundo mu mugongo n’uwo bari kumwe yari yagiye kureba na we baramukubise”.
Akomeza avuga ko abanyerondo ari bo baje kubivuga hanyuma uwo mukobwa ahita ajyanwa kwa muganga ndetse ngo babiri mu bamuhohoteye babafashe abandi baratoroka.
Undi muturanyi wa bo na we yagize ati: “Hano mu gasantere k’Agatare haba urugomo. Yari avuye kureba umusore bageze ku gishanga bahura n’abo basore bane. Birukankana uwo musore bari kumwe babaza uwo mukobwa niba azi iwabo w’uwo musore ngo bamusangeyo bamwice agira ngo barashyenga kuko yari asanzwe abazi, ababwira ko atahazi ni ko kumwataka batangira kumusambanya”.
Akomeza avuga ko atazi uburyo urwo rugomo ruzacika kuko ngo abafashwe bajya gufungirwa i Zaza nka nyuma y’ukwezi bakarekurwa. Yifuza ko bajya bakatirwa wenda ko ari byo byatuma abandi baboneraho isomo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda, Ngenda Mathias, yavuze ko ubutumwa nyamukuru ari ubufatanye n’abaturage hamwe n’izindi nzego.
Yagize ati: “Ubutumwa natanga ni ubufatanye, gutanga amakuru ku gihe kandi hibandwa ku kwita ku burere bw’abana. Kuko nubwo dusanzwe dufite umutekano ariko guca mu gishanga mu masaha y’ijoro biba biteye impungenge kuko ni ahantu hadatuwe”.
Babiri muri bane bakekwaho iki cyaha bafungiye kuri Sitasiyo ya Kibungo mu gihe abandi babiti bakiri gushakishwa ngo baryozwe ibyo bakoze.
Kanda hano hasi wumve iyo nkuru.
