Abantu 15 bapfuye nyuma y’uko ubwato bwo muri Filipine butwaye abagenzi 350 burohamye
Nibura abantu 15 ni bo bamaze gupfa nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abagenzi n’abakozi barenga 350 burohamiye mu mazi ku nkombe zo mu majyepfo ya Filipine.
Itsinda ry’abakozi b’ubutabazi ryamaze kurokora abantu 316 bari bari mu bwato MV Trisha Kerstin 3, ariko abantu nibura 28 baracyaburiwe irengero. Ubu bwato bwari butwaye imizigo n’abagenzi, bwari buvuye ku mugabane wo mu majyepfo w’igihugu, Mindanao, bugana ku kirwa cya Jolo giherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba, ubwo bwatangazaga ubutumwa bwo gusaba ubutabazi mu ijoro ryakeye saa saba n’iminoto mirongo itanu (1h50).
Abategetsi batangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iri rohama. Filipine, igizwe n’ibirwa 7,100, ifite amateka maremare y’impanuka zo mu mazi, cyane cyane izibera ku mato atwara abagenzi hagati y’ibirwa.
Umuvugizi w’Inkeragutabara zo ku Nyanja za Filipine, Noemie Cayabyab, yabwiye itangazamakuru ko, hashingiwe ku buhamya bwa bamwe mu barokotse, amazi yari yateye umuhengeri mu gace byabereyemo. Ibi byatangajwe mu kiganiro cyanyujijwe kuri televiziyo, nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.
Ku rubuga rwa Facebook, Guverineri w’Intara ya Basilan, Mujiv Hataman, yashyizeho amashusho agaragaza abarokotse bari bifubitse ibiringiti, barimo bava mu bwato bwabakuye aho bari barohamye. Umukozi w’ubutabazi muri Basilan, Ronalyn Perez, yabwiye AFP ko abashinzwe ubutabazi bahanganye n’umubare munini w’abarwayi bakeneye kwitabwaho byihuse.
Yagize ati: “Ikibazo gikomeye ni umubare w’abantu bakomeje kuza bakeneye ubuvuzi. Ubu turi abakozi bake”.
Mu bihe byashize, kutabungabunga neza amato no kuyapakira birenze ubushobozi byagiye bigaragazwa nk’impamvu nyamukuru z’impanuka z’amato muri Filipine. Nubwo bimeze bityo, Abanyafilipine benshi bakomeje gukoresha aya mato bitewe n’uko ari yo ahendutse.
Mu Gicurasi 2023, abantu 28 bapfuye nyuma y’uko ubwato bw’abagenzi bufashwe n’inkongi y’umuriro, harimo abana batatu, barimo umwana wari ufite amezi atandatu. Umwaka wabanje, na bwo abantu barindwi bapfiriye mu nkongi yabereye mu bwato bwihuta bwari butwaye abantu 134.

