Igikorwa kidasanzwe: Umunyamerika yatondagiye inyubako y’amagorofa 101
Umunyamerika w’umwuga mu kurira ahahanamye, Alex Honnold, yakoze igikorwa cyatangaje benshi nyuma yo gutondagira inyubako ndende yo muri Taiwan adakoresheje umugozi, imyambaro yabugenewe yo kumurinda, cyangwa ikindi gikoresho cyose cy’umutekano.
Iyo nyubako yitwa Taipei 101, izwi ku kuba ifite amagorofa 101 n’ubuhagarike bwa metero 508. Yubakishijwe ibyuma, ibirahure na beto, ikagira igishushanyo cyihariye gisa n’uruti rw’umugano, cyatekerejweho mu rwego rwo kuyirinda imitingito n’imiyaga ikomeye.
Honnold asanzwe azwi cyane ku mateka yanditse mu mwuga wo kurira, kuko ari we muntu wa mbere wigeze gutondagira urutare rwa El Capitan ruherereye muri parike ya Yosemite muri Leta ya California, atifashishije imigozi cyangwa ibikoresho by’umutekano. Uru rutare rwa granite rufite ubuhagarike bwa metero 915.
Iyi gahunda yo gutondagira Taipei 101 yari iteganyijwe ku wa Gatandatu, ariko irasubikwa bitewe n’ikirere kitari kimeze neza, cyarimo igihu n’ibihu byinshi. Yaje kubikorera mu murwa mukuru Taipei, igikorwa cyose kikanyuzwa imbonankubone ku rubuga rwa Netflix.

Netflix yatangaje ko hari impungenge nyinshi, kuko iyo habaho ikosa rito, byari gushyira ubuzima bwa Honnold mu kaga. Jeff Gaspin, umwe mu bayobozi b’uru rubuga, yabwiye ikinyamakuru Variety ko bari biteguye guhagarika ako kanya isakazwa ry’iyo videwo mu gihe byari kugenda nabi, yongeraho ko nta muntu n’umwe wifuzaga ko hagira icyago kiba.
Ku Cyumweru, Honnold yarangije gutondagira iyo nyubako mu gihe cy’isaha imwe n’iminota 31, maze agaragaza ibyishimo byinshi avuga ijambo rimwe gusa ati: “Birandenze.” Igihe yakoresheje cyari kiri munsi ya kimwe cya kabiri cy’icyakoreshejwe n’undi muntu wari warabikoze mbere nk’uko BBC yabitangaje.
Mu 2004, Alain Robert, Umufaransa uzwi ku izina rya “Spiderman”, yari yarazamutse Taipei 101 mu masaha ane, akoresheje imigozi n’imyambaro yabugenewe yo kumurinda. Icyo gihe, iyo nyubako yari iya mbere ndende ku isi.
Visi Perezida wa Taiwan, Hsiao Bi-khim, yashimiye Honnold abinyujije ku rubuga rwa X, avuga ko no kureba uko yabikoraga byashoboraga gutuma umuntu yumva bimusumbye.
Ku gasongero k’inyubako, Honnold yakiriwe n’umugore we, wavuze ko yari ahangayitse cyane kubera umuyaga n’ubushyuhe byariho mu gihe umugabo we yari arimo gutondagira.
Hari n’akanya kadasanzwe kabaye ubwo yari ageze ku igorofa rya 89, aho abafana be bari imbere mu nyubako bamwishimiye, bakamureba amaso ku maso binyuze mu idirishya, mu gihe we yakomezaga urugendo rwe adacogora.
Amashusho y’ako kanya yasohowe na Honnold na Netflix kuri Instagram, agaragaza uwo wurira akomeje urugendo rwe adatinya.
Mu rugendo rwe rw’umwuga, Alex Honnold yazamutse ahantu henshi hafatwa nk’hatagoranye ku isi. Filime mbarankuru ivuga ku gikorwa cye cyo kurira El Capitan, yitwa “Free Solo”, yatsindiye igihembo cya Oscar cya filime mbarankuru nziza.


