Nyagatare: Umukobwa yishwe akuwemo amaso
Umurambo w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 18 wo mu Mudugudu wa Bushoga, Akagari ka Bushoga, Umurenge wa Nyagatare w’Akarere ka Nyagatare, wasanzwe hafi y’igishanga yakuwemo n’amaso bikekwa ko yiyahuye cyangwa akicwa n’abagizi ba nabi.
Abaturage baganiriye na BTN TV bavuze ko uyu mukobwa wari uzwi ku kazina ka Mukuru, yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kuri GS Cyonyo ndetse ko yari avuye gusura umwana biganaga.
Uyu yagize ati: “…yaje arambwira ati: ‘Uracyaryamye? Munsi y’iwanyu hapfuye umuntu’. Ariko twari tutaramenya ko ari umwana wacu. Tugiye dusanga arubamye. Polisi ije bamuhindukije dusanga ni uwo mwana wacu w’umunyeshuri kandi bari imfubyi, nyina yapfuye kera. Yitwa Celine. Abamwishe bamwishe nijoro kuko nta nduru ye twumvise. Bari bamunogoyemo amaso”.
Undi na we yagize ati: “Twari tugiye guhinga mugitondo, umudamu atuza inyuma atubwira ko hariya hirya hari umuntu bishe. Hari abantu benshi, natwe turahaza, yari yubitse inda yapfuye”.
Ubwo abavukana na nyakwigendera barimo musaza we na murumuna we bamenyaga iyi nkuru mbi, bihutiye kugera ahabereye ayo mahano, bakihagera bicwa n’agahinda ndetse uw’umukobwa agwa igihumure.
Bakomeza bavuga ko abana b’abakobwa biganaga na we ari bo bari bamukuye mu rugo mu masaa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Birangira araye atagarutse ari bwo bamenye ko yapfuye mugitondo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yemeje aya makuru.
Yagize ati: “Natwe ayo makuru twayamenye mu rukerera ko hari umwana witwa Murekatete Céline. Iperereza rirakomeje. Ariko ndatekereza ko nyakwigendera ashobora kuba yiyahuye kubera impamvu ebyiri: yari amaze iminsi avuga ko aziyahura, ejo yaguze umuti w’imbeba ari kumwe n’undi muntu ariko uwo bari kumwe ntiyabimenya. Gusa amaso ntiyanogowemo ni uko yari ahumirije”.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane neza icyishe uwo mwana w’umukobwa.
Kanda kuri iyi link wumve iyi nkuru (uhereye ku isaha n’iminota 6).
https://www.facebook.com/btntvofficialpage/videos/909786648177117/?app=fbl
