AmakuruUbumenyi

Menya ibyo ukwiye kurya cyangwa kureka bitewe n’imyaka ufite

Kurya indyo yuzuye ni inkingi y’ubuzima bwiza, ariko akamaro k’ibiribwa gahinduka bitewe n’icyiciro cy’ubuzima umuntu arimo. Amateka agaragaza ko ibyo turya mu bihe bya mbere by’ubuzima bigira ingaruka zirambye ku buzima bwo mu gihe kizaza.

Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, Ubwongereza bwashyizeho gahunda yo kugabanya ibiribwa, harimo n’isukari, kugira ngo abaturage bose babone intungamubiri ku rugero rungana. Icyo gihe, abana bari munsi y’imyaka ibiri ntibemererwaga isukari. Nyuma y’aho iyi gahunda ihagarikiwe mu 1953, ikoreshwa ry’isukari ryahise ryikuba kabiri.

Ibi byahaye abashakashatsi amahirwe yo gusuzuma ingaruka z’isukari ku buzima bw’igihe kirekire. Ubushakashatsi bwo mu 2025 bwasesenguye ubuzima bw’abantu barenga 63,000 bavukiye mu Bwongereza hagati ya 1951 na 1956, bugaragaza ko abana babonye isukari nkeya mu nda no mu minsi 1,000 ya mbere y’ubuzima bagize ibyago bike byo kurwara indwara z’umutima (20%), umutima unanirwa (25%) na stroke (31%) mu buzima bwa bo bwo mu za bukuru. Ibi byemeza ko isukari nyinshi igira ingaruka mbi ku buzima kuva umuntu akiri muto kugeza ashaje.

Ku rundi ruhande, hari ibiribwa bifitiye abana akamaro gakomeye kurusha abakuru. Impinja n’abana bato bakenera amavuta n’ingufu nyinshi, kimwe na fer, iodine, vitamini zitandukanye, calcium na vitamini D, bifasha mu gukura k’ubwonko, amagufwa n’imikaya. Indyo ikwiye kuri bo igizwe n’imbuto, imboga, ibinyampeke, amavuta meza n’ibikomoka ku mata. Ubushakashatsi bwo mu 2023 bwerekanye ko abana bubahiriza inama z’imirire bagira ibyago bike by’indwara z’umutima bageze mu bugimbi n’ubwangavu.

Abahanga mu mirire baganiriye na BBC nka Elizabeth Williams bavuga ko mu gihe cy’ubukure, cyane cyane ku bagore bageze mu myaka ya 40 na 50, impinduka za ‘menopause’ zigabanya umusemburo wa oestrogen (ugenzura kandi ugafasha imikurire n’imikorere y’umubiri w’umugore, cyane cyane mu bijyanye n’imyororokere) bigatuma hiyongera ibyago by’umubyibuho ukabije, indwara z’umutima, diabete yo mu bwoko bwa kabiri n’indwara z’amagufwa.

Icyo gihe, kurinda umutima n’amagufwa ni byo biba iby’ingenzi mu mirire. Indyo ikungahaye ku mbuto, imboga, ibinyampeke, amavuta meza, proteyine n’amafi arimo Omega-3 ifasha kugabanya izi ngaruka no guteza amasaziro meza.

Mu zabukuru, nubwo ingufu zikenerwa zigabanuka, hakomeza gukenerwa intungamubiri zihagije, cyane cyane calcium, vitamini D na proteyine, kugira ngo hagumanwe imbaraga z’amagufwa n’imitsi no kwirinda ‘sarcopenia’. Indyo yuzuye igomba kandi gufasha kubungabunga ‘microbiome’ yo mu mara, ifite uruhare rukomeye mu kwirinda indwara nk’iz’umutima, stroke na Alzheimer. Abantu bageze ku myaka ijana bagaragaza ko kurya ibiribwa bikungahaye kuri fibre na polyphenols bifasha kugira microbiome nziza no gusaza neza.

Muri rusange, indyo yuzuye, igabanya ibiribwa byatunganyijwe cyane mu nganda kandi igahuza n’imyaka n’icyiciro cy’ubuzima umuntu arimo, ni ingenzi mu kurinda umutima, amagufwa, ubwonko n’ubuzima bwiza bw’igihe kirekire.

Menya ibyo kurya bijyanye n’imyaka yawe

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *